Gisagara VC yasinyishije Yves Mutabazi

Ikipe ya Gisagara VC imaze yasinyishije umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Yves Mutabazi, amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Mutabazi Yves (iburyo) yasinyiye kuzakinira Gisagara VC imyaka ibiri
Mutabazi Yves (iburyo) yasinyiye kuzakinira Gisagara VC imyaka ibiri

Mutabazi Yves wasoje amasezerano muri REG VC yatandukanye na yo mu minsi yashize, yari amaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na APR VC.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga w’iyi kipe Gatera Edmond, yavuze ko bwari byatwaye igihe kirekire kugira ngo babone uyu mukinnyi i.

Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza ikipe iyo ari yo yose yakenera, uzadufasha mu gusatira amakipe. Ni umukinnyi twifuje igihe kirekire ntibikunde, ariko aka kanya navuga ko bikunze turamushimira ko yemeye kudukinira”.

Kubafasha gutwara ibikombe biri mu byatumye Gisagara VC imugura nk’uko umunyamabanga yakomeje abivuga. Yagize ati “Yves ni umukinnyi uje kudufasha gutwara ibikombe nk’uko tubyifuza, si we wenyine kuko hari n’abandi twifuza gusinyisha kandi ibiganiro bigeze kure”.

Jean Claude Mwizerwa (ibumoso) ushinzwe kugura abakinnyi ati "twagushatse kera amaherezo turakubonye".
Jean Claude Mwizerwa (ibumoso) ushinzwe kugura abakinnyi ati "twagushatse kera amaherezo turakubonye".

Gisagara VC yasoje shampiyona ku mwanya wa kane mu makipe ane yakinnye imikino ya nyuma ya shampiyona mu kwezi gushize k’Ukwakira, aho igikombe cyegukanywe na APR VC.

Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bamenyekaniye muri APR VC yavuyemo yerekeza mu gihugu cy’u Buyapani gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga, nyuma yo kuvayo yerekeje muri REG VC aho yasoje amasezerano ntiyongererwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka