Gisagara Vc yamurikiye abaturage ibikombe yegukanye uyu mwaka (AMAFOTO)

Ikipe y’akarere ka Gisagara mu mukino wa Volleyball, ayaraye imurikiye abatuye Gisagara ibikombe iheruka kwegukana muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018

Muri uyu mwaka w’imikino, ikipe y’akarere ka Gisagara yegukanye ibikombe bitatu birimo igikombe cya Shampiona, igikombe cy’imikino ya Play-offs, ndetse n’igikombe cya Carré d’As gisoza umwaka w’imikino.

Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, ari nawe kapiteni yereka igikombe abafana
Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, ari nawe kapiteni yereka igikombe abafana

Nyuma yo kwegukana ibi bikombe, iyi kipe yateguye umunsi wo kwereka ibi bikombe abatuye akarere ka Gisagara, ndetse no kwishimira uko bitwaye muri uyu mwaka w’imikino, umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24/07/2018

Byari ibyishimo hagati y'abakinnyi n'abafana ba Gisagara VC
Byari ibyishimo hagati y’abakinnyi n’abafana ba Gisagara VC
Iyi kipe yamuritse ibikombe bitatu yegukanye uyu mwaka
Iyi kipe yamuritse ibikombe bitatu yegukanye uyu mwaka

Tariki 20/07 kandi iyi kipe, yakoze inama y’inteko rusange, buzuza komite y’iyi kipe, ndetse banafata ingamba nshya zirimo gukusanya inkunga zo gushyigikira ikipe no kuyishyigikira aho izajya ijya gukinira hose.

Abato n'abakuru bose bari baje kwishimira ibyo ikipe yabo yagezeho
Abato n’abakuru bose bari baje kwishimira ibyo ikipe yabo yagezeho
Abantu b'ingeri zose bari bitabiriye ibi birori
Abantu b’ingeri zose bari bitabiriye ibi birori

Komite nyobozi igizwe n’aba bakururikira:

1) Perezida: Ntivuguruzwa Augustin
2) Visi-Perezida: Mfashingabo Francois
3) Umunyamabanga Mukuru : Gasana Jean de Dieu
4) Umubitsi: Ndayiragije Belyse

Komite ngenzuzi:

1) Perezida: Nsabimana Diogene
2) Visi-Perezida: Nyirijuru Aphrodice
3) Umunyamabanga : Nyirangirinshuti Francine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka