Gisagara VC na APR WVC zegukanye irushanwa rya Forzza Volleyball 2021

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa rya Forzza Volleyball Tournament ryari rimaze ukwezi kurenga rikinwa.

Gisagara Volleyball ishyikirizwa igikombe
Gisagara Volleyball ishyikirizwa igikombe

Ku Cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022 kuri Sitade nto y’i Remera nibwo hakinwaga agace ka nyuma k’irushanwa ryitiriwe Forzza Bet yariteguye. Ni irushanwa ryatangiye mu Kuboza umwaka ushize wa 2021. Byari biteganyijwe ko ryagombaga gusozanya n’umwaka wa 2021 gusa ntibyakunda kubera icyorezo cya covid-19 cyakomezaga kwiyongera umunsi ku wundi bigatuma rigenda risubikwa.

Iri rushanwa ryakinwe mu duce (phases) dutanu aho dutatu muri two twakiniwe i Kigali naho tubiri tundi dukinirwa i Gisagara ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya, ikipe yegukanye uduce twinshi ni yo yagombaga guhita yegukana igikombe bidasubirwaho, ari na byo byahaye amahirwe ikipe ya Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe nyuma y’uduce dutatu twa mbere kuko twose yari yatwegukanye. Uduce tubiri ari na two twa nyuma duheruka twegukanywe n’ikipe ya REG VC binayiha amahirwe yo kwegukana umwanya wa kabiri.

Mu bagore, ikipe ya APR VC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutwara uduce tubiri muri dutanu inganya na UVC gusa ikayirusha inota rimwe, naho RRA ikaba yaratwaye agace kamwe yatwaye ku munsi wa nyuma.

Ikipe ya APR y'abagore yarigaragaje cyane muri iri rushanwa
Ikipe ya APR y’abagore yarigaragaje cyane muri iri rushanwa

Umuyobozi wa Forzza Bet, Eric Rutayisire, avuga ko irushanwa kuri we ryagenze neza nubwo bakomwe mu nkokora na covid-19.

Ati “Icya mbere twakwishimira ko irushanwa ryagenze neza nk’uko twari twariteguye n’ubwo twakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Mbere twatangiye tuvuga ko hazakinwa ibice 4 nyuma biza kuba 5 ariko byarushijeho kuryoshya umukino, Forzza na Volleyball ntabwo dutangiriye kuri iri rushanwa kuko dusanzwe turi abafatanyabikorwa. Federasiyo ni bo bazi ibya Volleyball twe turahari ndetse twiteguye no gukomeza gukorana na bo mu bikorwa byabo bya Volleyball mu rwego rwo gishyigikira abana b’Abanyarwanda bakina umukino wa Volleyball.”

Mu bakinnyi bitwaye neza, mu bagabo umugande Malinga Kathbart wa Gisagara VC ni we wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi, mu gihe mu bagore Mukandayisenga Benitha wa UVC WVC ari we wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi.

Ku bijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere yahawe sheki ya miliyoni ebyiri n’igikombe, iya kabiri ihabwa sheki ya miliyoni imwe n’igice, naho iya gatatu ihabwa miliyoni imwe.

Umukino wahuje REG na Gisagara wari ukomeye cyane
Umukino wahuje REG na Gisagara wari ukomeye cyane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka