Gisagara VC ikomeje kuyobora irushanwa rya Volleyball ryitiriwe Forzza, KVC iryikuramo

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Ntara y’Amajyepfo hebereye umunsi wa Kabili w’irushanwa ryiswe ‘Forzza Volleyball Tournament 2021’ mu turere twa Gisagara na Huye, ikipe ya Gisagara VC ikaba ikomeje kuyobora iryo rushanwa.

Gisagara VC ikomeje kuyobora irushanwa
Gisagara VC ikomeje kuyobora irushanwa

Forzza Volleyball Tournament 2021 irimo gukinwa ku nshuro yayo ya mbere aho ubu bageze ku munsi wa kabiri cyangwa Phase II, ni irushanwa rihuza amakipe yose asanzwe akina mu kiciro cya mbere mu bagabo ndetse n’abagore, aho imikino y’umunsi wa mbere yabereye i Kigali mbere yuko mu mpera z’iki cyumweru amakipe yose yari yerekeje i Gisagara ahabereye imikino y’ibanza n’iyanyuma mu bagabo na ho muri kaminuza y’u Rwanda I Huye ho habereye imikino ibanza mu bagore.

Mu buryo butunguranye umunsi wa kabiri ntabwo witabiriwe n’ikipe ya KVC VC (abagabo n’abagore), yanditse ivuga ko itazitabira iryo rushanwa ritegurwa n’muterankunga ukomeye wayo bitewe n’amwe mu mategeko agenga irushanwa ngo batabwiwe mbere, aho bari bazi ko ari irushanwa rifunguye.

Andi makipe nka REG VC na APR VC mu bagabo ntabwo na yo yitabiriye iri rushanwa bitewe n’uko bamwe mu bakinnyi bayo banduye icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’uyu munsi wa kabiri mu bagabo, Gisagara ni yo iyoboye urutonde n’amanota 16, UVC 12, Kirehe 10, IPRC Ngoma 8, REG 7, APR 6 IPRC, Musanze 5 na KVC ifite 2.

Mu bagore, ikipe ya APR WVC ni yo yegukanye umwanya wa mbere w’umunsi wa 2 itsinze RRA WVC amaseti 3-2 (32-30, 16-25, 25-17, 24-26 na 15-9).

APR ni yo iyoboye mu bagore
APR ni yo iyoboye mu bagore

Mu bagore nyuma y’umunsi wa 2, APR WVC ni yo iyoboye urutonde rusange n’amanota 15, UVC 14, RRA 13, IPRC Kigali 9, Ruhango 7, IPRC Huye 5 inganya na KVC, mu gihe St Aloys ifite ubusa nyuma yo kutitabira irushanwa.

Umunsi wa 3 wa Forzza Volleyball Tournament 2021 uzakomeza ku wa 4 no ku wa 5 taliki 23 na 24, ni mu gihe icyumweru gitaha tali ya 30 na 31 hazakinwa umunsi wa nyuma. Ikipe izegukana irushanwa izamenyekana nyuma y’umunsi wa 4 aho izaba ifite amanota menshi ari yo izaba yegukanye irushanwa.

Kirehe VC ubu iri mu makipe 3 ya mbere
Kirehe VC ubu iri mu makipe 3 ya mbere
UVC y'abagore bishimira intsinzi
UVC y’abagore bishimira intsinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka