Gisagara hari kubera imikino ya nyuma ya Volleyball y’abafite ubumuga
Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, harakinirwa imikino ya nyuma ya Volleyball y’abafite ubumuga (sitting volleyball) mu bagbo n’abagore.
- Gisagara yakiriye agace ka nyuma ka sitting volleyball
Shampiyona y’uyu mwaka yari igizwe n’uduce 3 (3 Phases) aho nk’uko uburyo bwa shampiyona bwabigaragazaga, ni uko nyuma y’utwo duce hagombaga gufatwa amakipe 4 yabaye aya mbere muri buri kiciro, agakina akarushanwa gato (Mini-tournament) maze ikipe irushije izindi amanota igahita yegukana igikombe bidasubirwaho.
Mu gace ka gatatu kabereye mu Karere ka Gicumbi, kasize mu cyiciro cy’abagore hamenyekanye amakipe 4 ya mbere, ariyo Bugesera, Musanze, Nyarugenge na Gicumbi, naho mu cyiciro cy’abagabo ho ntabwo imikino yari yarangiye, kubera imvura nyinshi yaguye maze igahagarika imikino.
- Ikipe ya Bugesera y’abagore bafite ubumuga niyo ibitse igikombe giheruka
Ibi bivuze ko kuri uyu wa gatandatu hagomba kubanza gusozwa imikino y’agace ka gatatu itarangiye, maze hakamenyekana amakipe 4 ya mbere azahatana mu irushanwa rigufi, kuri iki Cyumweru tatiki 7 Gicurasi 2023.
Shampiyona y’uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe yiganjemo ay’uturere, aho hitabiriye amakipe 29 yose hamwe, aho 19 muri yo ari ay’abagabo mu gihe ay’abagore ari 10.
Tubibutse ko shampiyona y’umwaka ushize ya Sitting Volleyball, yegukanywe n’amakipe y’Akarere ka Gisagara mu bagabo ndetse na Bugesera mu bagore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|