Gisagara: Bakomeje gushaka impano mu mukino wa Volleyball
Mu ntangiriyo za Kanama uyu mwaka, nibwo Akarere ka Gisagara ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), batangije gahunda yo kuzenguruka ako karere kamaze kuba igicumbi cya Volleyball, bashakisha impano z’abana bato bari munsi y’imyaka 16, bafite impano muri uwo gukina umukino, maze bagatoranywa nyuma bakazashyira mu irerero rya ‘Gisagara Volleyball Academy’ riri i Gisagara.
- Abana batoranywa mu batarengeje imyaka 16
Iki gikorwa cyagabanyijwe mu mirenge igize aka karere mo amazon, mu rwego rwo kugira ngo abana bose bazagerweho n’iyi gahunda.
Imirenge yose ya Gisagara uko ari 13 yagabanyijwe mu mazone 5, aho kuri ubu yose yari imaze kugerwaho n’abashinzwe gutoranya abana.
Kugeza ubu nyuma yo kuzenguruka zone 5, hamaze kwitabira abana bagera kuri 789, aho 294 muribo ari abakobwa naho 495 akaba ari abahungu.
- Abana batangira bigishwa iby’ibanze kuri volleyball
Ku wa 11 Kanama 2022, igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano yo gukina Volleyball, cyakomereje mu murenge wa Gikonko aho hitabiriye abana 41, 27 muribo bari abahungu mu gihe 14 bari abakobwa.
Ni abana kandi basuwe n’umutoza Bayiringire Elam, wabatangarije ko umukino wa Volley ari mwiza, wigwa, bigasaba kuwukunda, wawitaho ukaba wanagutunga.
Aba bana kandi bakora buri wa mbere, ku wa gatatu no ku wa Gatanu bakazasoza mu mpera z’ukwezi kwa cyenda, hatoranywa abazajya muri Academy ya GVC isanzwe iriho.
- Muri Zone ya Mamba mu Murenge wa Gikonko abana bari bitabiriye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gisagara duhora ku isonga kandi twiyemeje kuba urugero rw’ibushoboka