Gasabo na Bugesera begukanye shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga (Amafoto)

Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Gisagara hasorejwe shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting volleyball), aho ikipe ya Bugesera mu cyiciro cy’abagore na Intwari za Gasabo aribo begukanye shampiyona ya sitting Volleyball 2022-2023 yari imaze amezi 7.

Umukino wahuje Gisagara na Intwari wari ukomeye
Umukino wahuje Gisagara na Intwari wari ukomeye

Ikipe y’Intwari za Gasabo yatsinze iya Gisagara VC yari ibitse iki gikombe amaseti 3-0 (26-24, 25-19, 25-16).

Intwari yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Musanze, iyitsinze amaseti 3-0 (25-17, 25-19, 25-17), naho ikipe ya Gisagara yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye iya Rusizi nayo iyitsinze amaseti 3-0 (25-9, 25-16, 25-23).

Ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Musanze yatsinze iya RUSIZI amaseti 2-1 (25-19, 25-22

Intwari za Gasabo zegukanye igikombe zitsinze Gisagara ku mukino wa nyuma
Intwari za Gasabo zegukanye igikombe zitsinze Gisagara ku mukino wa nyuma

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’Akarere ka Bugesera yongeye kwisubiza igikombe, itsinze ku mukino wa nyuma iya Nyarugenge amaseti 3-0 (25-14, 25-22, 25-22).

Ikipe ya Bugesera yageze ku mukino wa nyuma isezereye ia Gicumbi muri ½, iyitsinze amaseti 3-0 (25-21, 25-13,27-25) naho iya Nyarugenge yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Musanze muri 1/2 ku maseti 3-2 (25-23, 25-21, 9-25, 17-25, 16-14).

Ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje ikipe ya Musanze na Gicumbi, ikipe ya Gicumbi yatsinze Musanze amaseti 2-1 (25-21, 17-25, 15-10).

Ikipe ya Bugesera y'abagore bafite ubumuga niyo ibitse igikombe giheruka
Ikipe ya Bugesera y’abagore bafite ubumuga niyo ibitse igikombe giheruka

Dore uko amakipe 3 ya mbere yakurikiranye

Abagabo

1. Gasabo
2. Gisagara
3. Musanze

Ikipe ya Rusizi yatsindiwe muri 1/2 na Gisagara
Ikipe ya Rusizi yatsindiwe muri 1/2 na Gisagara

Abagore

1. Bugesera
2. Nyarugenge
3. GICUMBI

Shampiyona y’uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe yiganjemo ay’uturere, aho hitabiriye amakipe 29 yose hamwe, 19 muri yo yari ay’abagabo mu gihe ay’abagore yari 10.

Nyarugenge yegukanye umwanya wa 2
Nyarugenge yegukanye umwanya wa 2
Ikipe ya Gicumbi yegukanye umwanya wa 3 mu bagore
Ikipe ya Gicumbi yegukanye umwanya wa 3 mu bagore
Iyi mikino ya nyuma yitabiriwe n'abayobozi barimo Habyarimana Florent ushinzwe amafederasiyo muri Minisiteri ya siporo
Iyi mikino ya nyuma yitabiriwe n’abayobozi barimo Habyarimana Florent ushinzwe amafederasiyo muri Minisiteri ya siporo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka