#FRVBPlayoffs2024: Rwabuze gica amakipe yanze kurekura, igikombe ntikiratangwa
Nubwo hari hategerejwe ko kuwa Gatandatu aribwo igikombe gishobora kubona nyiracyo muri volleyball, haba mu bagore ndetse n’abagabo ntabwo ariko byagenze kuko amakipe yakomeje kwihagararaho bategereza umunsi wa nyuma.
Kuwa gatandatu taliki ya 26 Gicurasi nibwo hari hateganyijwe imikino y’umunsi wa kabiri wa kamarampaka aho byari byitezwe ko amakipe yitwaye neza ku munsi wa mbere wa kamarampaka ariyo aza kwegukana ibikombe, gusa si ko byagenze kuko bagombye gutegereza umukino wa gatatu.
Guhera ku mwanya wa gatatu usibye ikipe ya RRA yo yamaze kuwushimangira itsinze ikipe ya Ruhango imikino 2 yikurikiranya, nta yindi kipe iramenya aho ihagaze kujyeza no gutwara igikombe.
N’ubwo yasabwaga gutsinda umukino umwe igahita ishimangira umwanya wa gatatu unayihesha amahirwe yo kwitabira imikino nyafurica (CAVB Club Championship), ikipe ya REG VC yaje kwigaranzurwa na Police VC iyitsinda amaseti 3-2 byatumye bagomba gutegereza umukino wa nyuma wo kubakiranura.
Ku mukino wa nyuma w’abagore, byasabaga ikipe ya Police Women Volleyball Club gusa gutsinda APR WVC ubundi igahita yegukana igikombe dore ko yari yarayitsinze mu mukino ubanza, gusa ntibyaje kuyihira kuko APR VC y’umutoza Peter Kamasa yaje kwigaranzura Police VC maze iyitsinda amaseti 3-2.
Mu mukino w’ishiraniro wari utegerejwe na benshi, ikipe ya Kepler VC yananiwe kwegukana igikombe maze itsindwa na APR VC amaseti 3-2 byatumye bombi bagomba gutegereza umukino wa nyuma (Game 3) kugirango hamenyekane ugomba kwegukana igikombe.
Imikino ya nyuma n’umuhango wo guhemba biteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2024.
Dore uko gahunda y’imikino ya nyuma iteye:
Umwanya wa gatatu abagabo
13h00: REG vs POLICE
Umukino wa nyuma (Abagabo n’abagore)
15h00: APR WVC vs POLICE WVC
17h00: KEPLER vs APR
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|