FRVB: Itariki y’amatora na Komisiyo izayayobora byamenyekanye

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko tariki ya 29 Gicurasi 2021 ari bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi y’iryo shyirahamwe.

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yabaye ku Cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, Abanyamuryango ba FRVB bashyizeho Komisiyo y’amatora banemeza ingengabihe y’amatora.

Ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi ya FRVB

 Gutanga Kandidatire: Tariki ya 09 kugera 20 Gicurasi 2021
 Gutangaza Kandidatire zemewe: Tariki ya 20 Gicurasi 2021
 Kwiyamamaza kw’abakandida bemewe: Tariki ya 27 kugera 29 Gicurasi 2029
 Umunsi w: amatora: Tariki 29 Gicurasi 2021
 Kurahira kwa Komite yatowe: Tariki 29 Gicurasi 2021

Abagize Komisiyo y’amatora

 Perezida: Senateri Uyisenga Maurice
Abakomiseri
 Me Ngarambe Raphael
 Kabiligi Viateur
 Ingabire Claire
 Mukase Josiane

Komite Nyobozi izatorwa izayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka ine iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka