Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw kubera amakosa yakozwe mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.

U Rwanda rwahanwe ruzira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil badafite ibyangombwa byemewe
U Rwanda rwahanwe ruzira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil badafite ibyangombwa byemewe

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi ni ryo ryatangaje ibihano byafatiwe Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kubera amakosa yo gukinisha abakinnyi batabifitiye uburenganzira mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.

Muri iki gikombe cy’abagore u Rwanda rwashinjwe gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batabifitiye uburenganzira. Ibi byatumye u Rwanda ruba ruhagaritswe by’agateganyo mu gutegura no kwitabira amarushanwa y’umukino wa Volleyball.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 nibwo Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yamenyeshejwe ibihano, aho yahanishijwe amezi atandatu yo kudategura amarushanwa, aya mezi akaba yahise ahurirana n’igihe u Rwanda rwari rumaze rwarahanwe, bivuze ko ubu rwemerewe gutegura no kwakira amarushanwa.

U Rwanda kandi rwahanishijwe no gutanga amande angana na Miliyoni 120 Frw kubera aya makosa rwahaniwe, mu gihe aba bakinnyi Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bahagaritswe amezi icumi uhereye tariki 16/09/2021.

Ibi kandi byaviriyemo Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano muri icyo gikombe cya Afurika cy’abagore.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga imyaka ibiri Jado Castar wari wemeye ibyaha aregwa. Icyakora Urukiko rw’ubujurire ruherutse kwanzura ko azafungwa amezi umunani, akaba na yo yenda kuyarangiza, dore ko yafunzwe muri Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka