Dr Ryambabaje wamamaye muri Volleyball burya afana Rayon Sports

Mu gice cya mbere cy’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Ryambabaje Alexandre, yatubwiye byinshi ku buzima bwe cyane nk’umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu akanayitoza muri Volleyball. Muri iki gice cya kabiri aratubwira kandi bimwe mu byo atazibagirwa mu buzima bwe cyane cyane bwo muri volleyball.

Uburyo bahawe ikimasa n’Umunyarwanda wabaga mu cyahoze ari Zaire (ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Kongo) nyuma yo kubatsinda, byamukoze ku mutima ku buryo atajya abyibagirwa.

Yagize ati “Twagiye gukina muri Kongo Brazzaville turayitsinda haza na Kongo Kinshasa na yo turayitsinda, umwe mu Banyarwanda babagayo wari uyoboye delegation (itsinda) ya Kongo Kinshasa witwa Gedeon yanayoboye komite Olimpike mu Rwanda, yaravuze ati nubwo mudutsinze ariko ndi Umunyarwanda, kubera izo mpamvu mbemereye ikimasa! Sinjya mbyibagirwa”.

Dr Ryambabaje avuga ko nubwo bari bakunzwe cyane muri Kaminuza no hanze yayo, gukina volley byabarinze gusamara no kwiyandarika, ahubwo bigatuma bashyira imbere amasomo ndetse baranayatsinda.

Yagize ati “Buriya umunyamuziki ashobora kunywa inzoga akajya no mu bakobwa bugacya akanaririmba, ariko twe nubwo twari tukiri bato intego yacu yari ukwiga nk’abantu bazajya mu mirimo, kubera gukina volley twanywaga inzoga rimwe ku cyumweru tumaze gukina ubundi tukiga, ibindi wenda byabaga muri vacances (mu biruhuko)”.

Dr Ryambabaje avuga ko yakuriye i Nyanza mu Rukari bigatuma akura akunda ikipe ya Rayon Sports, ndetse yaje no gukina mu ikipe yayo ya Volley, akaba ari umufana wayo mu buryo butaziguye.

Dr Ryambabaje akunda umuziki cyane cyane umuziki wo mu Rwanda indirimbo z’ubu ndetse n’izo hambere, kuri ubu akaba akina Tennis mu rwego rwo gukora siporo no kurwanya ubusaza.

Yakinanye n’abanyabigwi nka Honorable Bernard Makuza, Robert Bayigamba, Habineza Joseph Joe, Karabaranga n’abandi benshi yemeza ko itoto bahorana barikesha gukunda gukina.

Dr Ryambabaje yaretse gukina Volleyball mu mwaka wa 1990 nk’umunyamwuga ubundi agatoza cyangwa se agafasha abakiri bato gukina, nubwo byatangazaga abantu ukuntu akubita ibiro akarusha abato.

Dr Ryambabaje wayoboraga ihuriro rya za kaminuza muri aka karere muri Uganda muri iyi minsi, yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60, akaba afite indoto z’uko mu Rwanda hazaba ishuri ry’umukino w’intoki (academy), aho abana bakurira bagatozwa gukina no gukunda uyu mukino kinyamwuga.

Dr Ryambabaje asaba abakiri batoza kwitoza gukora ibyo bibwira ko bitari mu bushobozi bwabo aho gutekereza gukora ibyo n’ubundi bashoboye.

Inkuru bijyanye:

Twaganiriye na Dr Ryambabaje Alexandre wabaye umunyapolitiki, umwalimu n’umukinnyi ukomeye wa Volleyball

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka