Bwa mbere muri 2015 Rayon Sports yatsinzwe
Ikipe ya INATEK VC yahagaritse umuvuduko w’ikipe ya Rayon Sports VC yari imaze gukina imikino 18 kuva uyu mwaka wa 2015 itaratsindwa,aho yayitsindaga amaseti 3-1 mu mukino w’ikirarane wabereye mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu
Nyuma y’aho umukino wagombaga guhuza ikipe ya INATEK na Rayon Sports taliki ya 30 Gicurasi 2015, usubitswe kubera imvura ndetse n’ikirere kitari kimeze neza, kuri uyu wa Gatandatu uwo mukino waje gusubukurwa maze ikipe ya INATEK ihagarika umuvuduko w’ikipe ya Rayon Sports yari iya mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Ikipe ya Rayon Sports yinjiye neza muri uyu mukino ibasha no guhita itsinda iseti ya mbere ku bitego 25-21.
Ikipe ya INATEK yagarutse mu iseti ya kabiri yikosoye ndetse inabyaza umusaruro amwe mu makosa yakorwaga n’ikipe ya Rayon Sports maze iyakosoza kuyitsinda ku manota 25-22 maze biba seti imwe kuri imwe.
Iseti ya gatatu y’umukino ikipe ya INATEK yakomeje kugenda imbere y’ikipe ya Rayon Sports maze INATEK iyitsinda ku manota 25-18.
Mu iseti ya kane ikipe ya Rayon Sports ifite icyizere cyo kuba yayegukana hagakinwa iya nyuma ya kamarampaka (Seoul),ariko ntibyaje kuyihira kuko INATEK byagaragaraga ko ifite imyitozo iri hejuru y’iya Rayon Sports,maze Iyitsindira ku manota 25-17 ,maze birangira INATEK itsinze Rayon Sports ku maseti 3-1.
INATEK yatsinze seti ya gatatu ku manota 25-18 maze batahana intsinzi batsinze seti ya gatatu ku manota 25-17.
Nyuma yo kwihimura kuri Rayon Sports yari yayitsinze amaseti 3-1 mu mukino ubanza,INATEK yahise ishikira ya Rayon Sports yari iya mbere ku rutonde rwa Shampiona,aho zose ubu zinganya amanota 35,mu gihe Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane izakina na APR VC ku wa gatandatu taliki 27/06/2015 kuri Petit Stade guhera ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
INATEK oyee komeza utsinde ube ubukombe mu mu gihugu ndetse no muruhando rw’amahanga kandi ndashimira INATEK uburere n’ubumenyi yaduhaye tukayisohokamo turi intore.