Bitok yatangaje abakinnyi 12 bazakina irushanwa ry’akarere

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, Paul Ibrahim Bitok, yashyize ahagaragara abakinnyi 12 bazitabira irushanwa ry’akarere (sub-zone) rizabera mu i Kigali kuva tariki 24/07/2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina ihikombe cy’isi.

Iryo rushanwa rizamara icyumweru rizitabirwa n’ibihugu bine: u Rwanda, Misiri, Soudan na Ethiopia, aho amakipe atatu ya mbere azahita abona itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Mu bakinnyi 16 bari bamaze ibyumweru bibiri bakorera imyitozo kuri Stade Amahoro, Umunyakenya utoza ikipe y’u Rwanda yahisemo abakinnyi 12 bigaragaje kurusha abandi mu myitozo bakaba aribo bazitabazwa muri iryo rushanwa.

Bitok avuga ko abakinnyi yasigaranye nabo yizeye ko bazitwara neza, n’ubwo irushanwa avuga ko rizaba ritoroshye bitewe n’amakipe akomeye nka Misiri aririmo.

Gusa ngo muri iryo rushanwa amakipe yose azayafata kimwe kandi intego ni ukuyatsinda kugirango yizere kubona itike yo kujya mu gikombe cy’isi bwa mbere mu mateka y’ikipe nkuru ya Volleyball mu Rwanda.

U Rwanda rurimo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi ku ikipe nkuru, nyuma y’iy’abatarengeje imyaka 19 iherutse kucyitabira muri Mexique, ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 23 igiombe kujya mu gikombe cy’isi muri Turukiya muri Kanama uyu mwaka.

Abakinnyi 12 batoranyijwe kwitabira irushanwa ry’akarere ni: Kagimbura Hervé, Kwizera Pierre Marshall na Ndamukunda Faliven bakina muri INATEK, Nsabimana Eric, Ntagengwa Olivier bakinira Kaminuza y’u Rwanda.

Hari kandi Mutabazi Bosco, Mutabazi Elie, Musoni Fred na Hyango Théodore bakina muri APR VC, Sibomana Placide na Mukunzi Christophe bakina muri Qatar na Yakan Lawrence Guma ukina muri Algeria.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka