Bimwe mu bidasanzwe bizaranga Memorial Rutsindura igiye gukinwa ku nshuro ya 15

Mu mujyi wa Huye na Gisagara hagiye kubera irushanwa ryo Kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umutoza wa Volleyball muri Petit Semianire Virgo Fidelis Karubanda, akaba yarazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Iri rushanwa rigaragaramo impano zitandukanye, uyu ni Martial Kapiteni wa PSVF Karubanda
Iri rushanwa rigaragaramo impano zitandukanye, uyu ni Martial Kapiteni wa PSVF Karubanda

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 15 kuva tariki ya 01-02 Nyakanga 2017, rizarangwa n’ibintu byinshi bitari bisanzwe bimenyerewe mu marushanwa yabanje, nk’uko twabitangarijwe na Padiri Placide UWINEZA ushinzwe guhuza ibikorwa by’irushanwa.

Yagize ati “Iri rushanwa ry’uyu mwaka ririmo ibishya byinshi, harimo kuba iri rushanwa rizanakinirwa ku bibuga byinshi, hazaba harimo ibyiciro byinshi bitari bisanzwe, tukazanahuza abakuru muri uyu mukino n’abakiri bato kugira ngo babigishe gukura bakunda uyu mukino”

Petit Séminaire Virgo Fidelis de Karubanda ifatanyije n'abayizemo bibumbiye mu muryango wabo witwa « ASEVIF » ni bo bategura iri rushanwa
Petit Séminaire Virgo Fidelis de Karubanda ifatanyije n’abayizemo bibumbiye mu muryango wabo witwa « ASEVIF » ni bo bategura iri rushanwa

Bimwe mu bizaranga iri rushanwa

1. Ibyiciro byinshi

• ICYICIRO CY’AMAKIPE Y’ABAGABO BARI MURI SHAMPIONA

Amakipe agize iki cyiciro ni amakipe asanzwe akina icyiciro cya mbere (Série A) n’icya kabiri (Série B) bya Shampiona isanzwe ya Volleyball mu Rwanda mu mwaka wa 2017, aho Ikipe izitabira iri rushanwa yemerewe gutira abakinnyi batarenze 2 mu yindi kipe cyangwa mu yandi makipe ataje muri iri rushanwa ukuyemo aya secondaire

Ikipe ya UTB ni yo yegukanye iri rushanwa umwaka ushize
Ikipe ya UTB ni yo yegukanye iri rushanwa umwaka ushize

• ICYICIRO CY’ABAGORE

Amakipe agize icyo cyiciro ni amakipe yose y’abagore azifuza gukina muri iri rushanwa, yaba asanzwe akina Shampiona cyangwa se andi atayikina, aha naho amakipe asanzwe akina muri Shampiona ashobora gutira umubare w’abakinnyi ushaka mu makipe ayo ariyo yose, mu gihe amakipe atari muri shampiona nayo afite uburenganzira bwo gutira abakinnyi ashaka mu ma kipe ayo ariyo yose.

Rwanda Revenue yari yegukanye iri rushanwa mu bagore umwaka ushize
Rwanda Revenue yari yegukanye iri rushanwa mu bagore umwaka ushize

• ICYICIRO Y’ABAHUNGU BO MU MASHURI YISUMBUYE

Iki cyiciro kigizwe n’amashuri y’amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye, amakipe akazakinisha abakinnyi bayo uko bakinnye amarushanwa y’amashuri yisumbuye yo mu mwaka wa 2017.

Ibigo bifite abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri kandi barakiniye n’ibigo byabo bashobora gukinira ikipe bashaka.

Abanyeshuri bo muri PSVF Karubanda barangwa n'imifanire idasanzwe
Abanyeshuri bo muri PSVF Karubanda barangwa n’imifanire idasanzwe

• ICYICIRO CY’ABAGABO BAKURU BADAKINA MURI SHAMPIONA

Iki cyiciro kigizwe n’amakipe y’abagabo bose bashaka kwitabira iri rushanwa badafite ikarita ya shampiona y’umwaka wa 2017

• ICYICIRO CY’ABAHUNGU BIGA MU CYICIRO RUSANGE CYAMASHURI YISUMBUYE (Tronc Commun)

Iki cyiciro kigizwe n’amakipe 4 y’abahungu biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye y’ibigo yatoranyijwe, ayo makipe agomba kuba akurikiza amategeko y’irushanwa ry’amakipe y’ibigo uko ategurwa na Federasiyo y’imikino yo mu mashuri (FRSS).

• ICYICIRO CY’ABAHUNGU BIGA MU MASHURI ABANZA

Iki cyiciro kigizwe n’amakipe 4 y’abahungu mu mashuri abanza y’ibigo yatoranyijwe, ayo makipe agomba kuba akurikiza amategeko y’irushanwa ry’amakipe y’ibigo uko ategurwa uko ategurwa na Federasiyo y’imikino yo mu mashuri (FRSS).

• ICYICIRO CYA BEACH VOLLEYBALL

Iki cyiciro kigizwe n’amakipe y’abagabo bose bashaka kwitabira irirushanwa badafite ikarita ya Shampiona y’umwaka wa 2017, ariko by’umwihariko rikazakinwa n’abakinnyi bafite imyaka 35 kuzamura.

2. Irushanwa rizabera ku bibuga byinshi n’uturere tubiri

Mu marushanwa yabanje iri rushanwa ryaberaga ku bibuga byo mu karere ka Huye by’umwihariko muri Petit Séminaire Karubanda, GSOB na Kaminuza y’u Rwanda, aho uyu mwaka haziyongeramo ibibuga bya Gymnase y’akarere ka Gisagara, ndetse n’ikibuga kiri inyuma y’iyo Gymnase cya Beach Volley.

3. Amakipe yo mu mashuri abanza yagarutse mu irushanwa

Nyuma y’imyaka myinshi amakipe yo mu mashuri abanza atitabira iri rushanwa, kuri iyi nshuro aya makipe yongeye kugarurwamo, hakaba haratoranijwe amakipe ane azaba hatanira iki gikombe, bikaba ari mu rwego rwo gutoza abana bakiri bato gukura bakunda uyu mukino bimaze kugaragara ko u Rwanda ruwufitemo impano nyinshi.

4. Beach Volleyball yinjijwe muri iri rushanwa

Uyu mukino wa Beach Volleyball bisanzwe bimenyerewe cyane ko ukunda gukinirwa mu ntara y’I Burengerazuba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ubu abatuye mu majyepfo nabo bazabasha kwirebera uyu mukino, aho muri iki cyiciro hazaba higanjemomo by’umwihariko abahoze bakina uyu mukino ubu bari hejuru y’imyaka 35.

Ibibuga bizaberaho iyi mikino

Gymnase iri mu bibuga bizaberaho aya marushanwa
Gymnase iri mu bibuga bizaberaho aya marushanwa

PSVF Karubanda (Ibibuga bine)
GSOB
Ecole Sociale Karubanda (Ikibuga kimwe)
UR /Campus HUYE (Gymnase)
IPRC South (Ikibuga kimwe)
GISAGARA (Gymnase)
GISAGARA (Beach volley)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turifuza ifoto ya nyakwigendera.

Ngabo John yanditse ku itariki ya: 25-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka