Beach Volleyball: U Rwanda rwegukanye umwanya wa kane mu Bwongereza

Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yasoje ku mwanya kane nyuma yo gutsindwa n’Abongereza bahataniraga umwanya wa gatatu.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n'Abongereza
U Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n’Abongereza

Ikipe y’u Rwanda ntiyabashije gucyura umudari nk’uko byari mu ntego zabo nyuma yo gutsindwa n’impanga z’Abongereza amaseti 2-0 ubwo bahataniraga umwanya wa gatatu nyuma yo kunanirwa gusezerera abanya-Australia muri 1/2.

Ikipe y’u Rwanda n’ubwo itabashije kugera ku ntego zabo ariko yakoze amateka nyuma yo kugera muri 1/2 mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games 2022).

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda rya kabiri (Group B) aho yari irisangiye n’ibihugu nka Afurika y’Epfo, Maldives ndetse na Australia.

Smithfield yari yakubise yuzuye abafana biganjemo Abongereza
Smithfield yari yakubise yuzuye abafana biganjemo Abongereza

Mu mikino yo mu itsinda, u Rwanda rwatsinze imikino 2 muri 3 rwakinnye:

 Rwanda 2-0 Afurika y’Epfo

 Maldives 1-2 Rwanda

 Rwanda 0-2 Australia

Nyuma y’iyi mikino u Rwanda rwahise rwerekeza muri 1/4 aho rwahuye n’Igihugu cya New Zealand maze u Rwanda rutsinda New Zealand amaseti 2-0 ari nabwo rwabonye itike yo gukina imikino ya 1/2.

Mu mukino wa 1/2 u Rwanda rwacakiranye na Australia bari kumwe mu itsinda maze u Rwanda rutsindwa na Australia amaseti 2-0 ari nabwo u Rwanda rwahise rujya guhanganira u mwanya wa gatatu.

Mu mukino w’umwanya wa gatatu u Rwanda rwahuye runatsindwa n’Abongereza bo bari barasezerewe na Canada muri 1/2.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rugeze muri 1/2 cy’irangiza mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza mu bakuru.

Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste bakoze amateka n'ubwo nta mudari batahanye
Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste bakoze amateka n’ubwo nta mudari batahanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka