Beach Volleyball: U Rwanda rwakoze amateka rugera muri ¼
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, ikoze amateka yo kugera muri 1/4 mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), irimo kubera mu Bwongereza.
- Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye itike ya 1/4
Ibi babigezeho ku mugoroba wok u wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, nyuma yo gutsinda igihugu cya Malidive (Maldives) cyari kigizwe na Ismail ndetse na Naseem, amaseti 2 kuri 1 (21-16, 14-21, 16-14).
Nyuma yo gutsinda Maldives, u Rwanda rwahise rukatisha itike yo gukina imikino ya ¼, nyuma yo kuzuza imikino 2 yo mu itsinda rudatsindwa.
Ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye iseti ya mbere, Maldives itwara iya 2 aho bahise berekeza ku iseti ya kamarampaka maze abasore b’u Rwanda bayegukana batazuyaje, ku manota 16 kuri 14 ya Maldives.
- Byari ibyishimo nyuma yo kubona itike ya 1/4
Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda ikipe iya Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, amaseti 2-0 bivuze ko gutsinda Maldives byahise bibahesha itike bidasubirwaho yo kuzakina imikino ya ¼, n’ubwo basigaje umukino umwe mu itsinda bazahuramo n’ibirwa bya Australian, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2022.
U Rwanda ni urwa 2 mu itsinda B n’amanota 4, inyuma ya Australia nayo ifite amanota 4 ku mwanya wa mbere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ekipe yacu yakoze neza cyane nikomerezaho turifuzako izazana igikombe turabashyigikiye bana b’u Rwanda.