Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda igeze muri ½

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongere (Commonwealth games) ibera mu Bwongereza, nyuma yo gustinda New Zealand amaseti 2-0.

Ntagengwa na Gatsinzi bageze muri kimwe cya kabiri, aha bari kumwe n'umutoza wabo
Ntagengwa na Gatsinzi bageze muri kimwe cya kabiri, aha bari kumwe n’umutoza wabo

Nyuma yo kugera muri kimwe cya kane, abasore b’u Rwanda bongeye gukora andi mateka bagera muri ½, nyuma yo gusezerera igihugu cya New Zealand.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu saa sita z’amanywa, aho ibendera ry’u Rwanda ryongeye kuzamurwa mu mujyi wa Birmingham.

U Rwanda rwari mu itsinda rya 2 aho rwatangiye rutsinda igihugu cya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, rwakurikijeho igihugu cya Maldives maze nacyo ntibakirebera izuba, kuko bagitsinze ku maseti 2 kuri 1, ari nabwo bahise babona itike yo gukina imikino ya ¼, nyuma yo gutsindwa na Australia amaseti 2 ku busa.

Kuva u Rwanda rwatangira kwitabira iyi mikino ni ubwa mbere mu mateka rwagera muri ½, yaba mu bagabo ndetse n’abagore, bivuze ko ari amateka bakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka