Beach Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yerekeje muri Kenya gushaka itike y’imikino Olempike 2024
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukubiza 2023, amakipe y’Igihugu mu mukino wa volleyball yo ku mucanga, yerekeje muri Kenya mu irushanwa ryo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2024 izabera mu Bufaransa.
Amakipe 4, abiri y’abagore n’abiri y’abagabo ni yo ahagarariye Igihugu, aho yahagurutse yerekeza mu mujyi wa Mombasa ahazabera irushanwa, ariko bakaza kubanza guca i Nairobi nk’uko gahunda y’urugendo iteye.
Ikipe y’u Rwanda mu bagore igizwe na Valentine Munezero uzakinana na Mukandayisenga Benitha ndetse na Uwiringiyima Albertine uzakinana na Tuyishime Aloysie, bakazatozwa na Mudahinyuka Christopher.
Ku ruhande rw’abagabo, u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ya Ntagengwa Olivier uzakinana na Gatsinzi Venuste ndetse na Niyonkuru Gloire uzakinana na Akumuntu Kavalo Patrick, bakazatozwa na Masumbuko Jean De Dieu.
Muri iri rushanwa kandi, amakipe 3 azitwara neza muri buri cyiciro azaboana itike yo gukina imikino ya (All Africans Games), izaba muri Werurwe umwaka utaha mu gihugu cya Ghana mu mujyi wa Accra, hagati ya tariki 8 na 23.
Biteganyijwe ko iyi mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike, izatangira ku wa Gatatu tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2023 i Mombasa.
Biteganyijwe ko inama itegura irushanwa (Technical Meeting) izaba ku wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2023.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|