Beach Volleyball: Abarundi bihariye ibikombe
Imikino y’ingimbi n’abangavu bo mu karere ka gatanu (Zone v) yaberaga i Bujumbura mu Burundi yasojwe ku cyumweru tariki 12 Kamena 2022, amakipe y’u Burundi yiharira ibikombe.
Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika, ahanzwi nka (Petit Bassam).
Iryo rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitatu aribyo u Burundi bwaryakiriye,Tanzania ndetse na u Rwanda, aho buri gihugu cyari gihagarariwe n’amakipe 4 y’abatarengeje imyaka 19, ay’abakobwa 2 ndetse n’abahungu cyangwa abangavu 2, usibye Tanzania yaserukanye amakipe 2 y’abahungu gusa.
Imikino yatangiye ku wa gatanu aho hatangiye hakina abahungu mu buryo bwo kubanza guhura hagati yabo (round robin), nk’uko byari byemejwe mu nama yabanjirije irushnwa.
U Rwanda rwari rwaserukanye abana bakiri bato cyane, dore ko bose ari ubwa mbere bari bagiye gukina imikino mpuzamahanga, ku ruhande rw’amakipe yo mu Rwanda, abahungu ntibabashije kurenga ¼, kuko basezerewe nyuma yo kuba aba gatanu na gatandatu bakurikiranye bityo bigatuma baterekeza muri ½, kuko amakipe 4 gusa ariyo yabashije kwerekeza muri ½.
Ku ruhande rw’abakobwa b’u Rwanda ntibatangiye neza, kuko batangiye batsindwa n’amakipe y’Abarundikazi uko ari abiri gusa hagati yabo ikipe ya Rwanda A igizwe na Uwase na Umuhoza yari yatsinze Rwanda B ya Ndagijimana Nancy na Uwase amaseti 2-0.
Ku cyumweru hakinwaga imikino ya nyuma aho mu kiciro cy’abagore amakipe y’ u Rwanda yose yatsindiwe muri ½, agahita ajya guhatanira umwanya wa gatatu hagati yabo, aho waje kwegukanwa na Rwanda A ya Uwase na Umuhoza, itsinze Rwanda B amaseti 2-0.
Umukino wa nyuma waje guhuza amakipe yombi akomoka i Burundi A na B, maze Burundi A itsinda Burundi B amseti 2-0, ihita inegukana umudari wa zahabu.
Mu kiciro cy’abagabo muri ½ ikipe ya Tanzania B ya Abass Mukame na Hussein Salumu niyo yabonye itike mbere, aho yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Burundi B ya Key Lee na Mukunzi.
Umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Tanzania B na Burundi A, urangira Burundi A yegukanye intsinzi ku maseti 2 ku busa (21 -18, 21 – 19).
Umutoza w’amakipe y’u Rwanda, Mana Jean Paul, avuga ko n’ubwo irushanwa ryagenze neza ariko ntabwo ryagenze nk’uko babishakaga.
Ati “Twatekerezaga ku makipe yacu, cyane ku bahungu ko dushobora kugera kure hashoboka, gusa ntabwo byadukundiye, bijyanye n’amakipe twasanze hano ubona ko dufite ibyo kwiga kuko bari hejuru, bamenyereye umucanga mu gihe twebwe abana ari ubwa mbere banakinnye amarushanwa”.
Ati “Nta wabarenganya rero ahubwo ni umukoro kuko tugiye kureba icyo tugomba gukora mu maguru mashya, kuko ubona ko tugifite byinshi byo gukosora, cyane ko niyo urebye abana hano bari mu myaka yabo urabona ko abatsinze n’ubwo wenda bo wavuga ko basanzwe bafite umucanga uhagije bitorezaho, buri gihe rero natwe bisaba ko dushyiramo imbaraga tukareba uburyo twabategura kuko ubu hakenewe ibibuga, ko nabo ubwabo bakina yewe n’amarushanwa. Ibyo byose bizadufasha ariko nanone n’abatoza bagomba kubakurikirana. Naho kubakobwa n’ubwo dutahanye umudari ariko nabwo ku mpande zombi dufite urugendo rwo kubategura kugira ngo mu myaka iza bazabe bari aho twifuza kujyera”.
Dore uko amakipe yakurikiranye (Atatu ya mbere)
Ingimbi
1. Damel &Lionel (Burundi A)
2. Hessein &Abass Mukame (Tz B)
3. Magesa & Omar (Tz A)
Abangavu
1. Igiraneza & Irakoze (Burundi B)
2. Emmanuella & Orline (Burundi A)
3. Uwase & Umuhoza (Rwanda A)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|