Beach Volley: U Rwanda ruzahagararira Afurika mu mikino y’ibihugu bivuga Icyongereza

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’abagore mu mukino w’intoki ukinirwa ku mucanga wa “Beach Volley”niyo yonyine izahagararira Afurika mu mikino y’isi ya “Commonwealth Games”.

Ikipe y'u Rwanda niyo yonyine ku mugabane w'Afurika izitabira imikino y'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza
Ikipe y’u Rwanda niyo yonyine ku mugabane w’Afurika izitabira imikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza

Iyo kipe y’u Rwanda igizwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte yaraye ibonye iyo tike nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti 2-0.

Imikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya “Commonwealth Games” yaberaga mu gihugu cya Sierra Leone, yarangiye u Rwanda rudatsinzwe umukino n’umwe.

Mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Sierra Leone amaseti 2-0, uwa kabiri rutsinda Seychelles amaseti 2-0 mu gihe muri ½ rwari rwatsinze n’ubundi ibirwa bya Maurice amaseti 2-0 ari nabwo rwerekezaga ku mukino wa nyuma nawo rwatsinzemo Nigeria amaseti 2-0.

Ibihugu 17 byagombaga kuvamo igihugu kimwe kigomba guhagararira umugabane w’Afurika mu mikino y’ibihugu bivuga Icyongereza birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Ghana, Mozambique, Kenya, Botswana ,Uganda, Lesotho, Cameroun , Malawi, Mauritius, u Rwanda, Seychelles, Namibia, Swaziland, Tanzania na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

congratulation ku bakobwa bacu, bakwiriye ibihembo kuko bari kuduhesha ishema ureke za kipe baha byose kandi umusaruro ari ntawo

jo yanditse ku itariki ya: 30-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka