Beach Volley: Amakipe y’Igihugu yerekeje i Bujumbura gushaka itike y’igikombe cy’ingimbi

Ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022, amakipe y’Igihugu y’igimbi mu byiciro byombi yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali (Kanombe), yerekeza i Bujumbura mu Burundi, aho agiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ingimbi cya Beach Volley (Volleyball yo ku mucanga ), giteganyijwe kuba muri Nyakanga.

Ikipe y'u Rwanda ubwo yari imaze kugera ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura
Ikipe y’u Rwanda ubwo yari imaze kugera ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura

Ibihugu bitatu birimo u Rwanda, Tanzania ndetse n’u Burundi nibyo bizahatana muri iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 10 kugeza tariki ya 13 kamena uyu mwaka.

Mu rugendo rw’iminota 30 bava i Kigali berekeza i Bujumbura, abakinnyi ndetse n’ababaherekeje basesekaye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, ku isaa kumi zirengaho iminota micye z’umugoroba.

Abakinnyi umunani barimo abakobwa bane ndetse n’abahungu bane, nibo bzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa aho izi kipe zigizwe n’amakipe ane, abiri mu kiciro cy’abakobwa ndetse n’abiri mu kiciro cy’abagabo.

Ubwo bashyikirizwaga ibendera ry'Igihugu mbere yo guhaguruka
Ubwo bashyikirizwaga ibendera ry’Igihugu mbere yo guhaguruka

Ibihugu byose bizitabira aya marushanwa byamaze kugera i Bujumbura ahagomba kubera irushanwa, aho buri gihugu cyaserukanye amakipe abiri muri buri kiciro usibye Tanzania yo yaserukanye amakipe 2 y’abahungu.

Nyuma y’inama itegura irushanwa (technical meeting) yabaye ku mugoroba wa taliki 9 Kamena, yemeje ko amakipe yose muri buri cyiciro azahura hagati yayo maze akagaragaza uko azaba ahagaze ku rutonde rw’uko yatsindanye, nyuma hagafatwa amakipe 4 ya mbere akerekeza muri ¼ .

Umutoza w’ikipe z’Igihugu z’u Rwanda, Mana Jean Paul, avuga ko abakinnyi afite n’ubwo ari bato ariko afite ikizere.

Umutoza w'ikipe y'Igihugu, Mana Jean Paul
Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Mana Jean Paul

Ati “Mu minsi maranye n’aba bana twageregeje gukora iby’ibanze nibura ku mukino wa Volleyball yo ku mucanga, kuko basanzwe ari abakinnyi ba Volleyball yo mu nzu kandi akaba ari abakinnyi bakiri bato, kuko usanga bamwe na Volleyball yo mu nzu aribwo bakiyitangira. Gusa mbona bari ku rwego rwiza ku myaka yabo, nkaba mbona ko nibahura na bagenzi babo bari ku myaka imwe nta kabuza bazitwara neza”.

Biteganyijwe ko mu kiciro cy’abagabo bari butangire kuri uyu wa gatanu naho mu bagore bo bakazatangira kuri uyu wa gatandatu, aho imikino izajya ibera mu mugi wa Bujumbura mu nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika, ahanzwi nka Petit Basam.

Umunyamabanga muri Federasiyo ya Volleyball akaba ari nawe uyoboye delegasiyo, Mucyo Philbert
Umunyamabanga muri Federasiyo ya Volleyball akaba ari nawe uyoboye delegasiyo, Mucyo Philbert
Ikipe y'Abarundi
Ikipe y’Abarundi

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda

1 NDAGIJIMANA Nancy
2 UWASE Celine
3 UMUHUZANASE SERINE Dio
4 UWASE Hyguette
5 KAYIRANGA Tristan
6 GISUBIZO MUGABO Parfait
7 CYUSA Henry Brian
8 NDARISHIZE Olivier

MANA Jean Paul (umutoza mukuru)
MUKUNDIYUKURI Jean de Dieu (umusifuzi)
MUCYO Philbert (uyoboye delegation)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka