APR VC yatwaye ibikombe bya ‘Carre d’As’ mu bagabo no mu bagore

Ikipe za APR Volleyball Club mu bagabo no mu bagore nizo zegukanye ibikombe bya ‘Carré d’ AS’, nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda (UNR) na Rwanda Revenue Authority ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki ya 20/10/2013.

Mu bagabo, APR VC, yakinanye uwo mukino ingufu nyinshi ishaka kwihimura kuri Kaminuza y’u Rwanda yari yarayitsinze amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wa Play off, maze nayo irahirwa iyitsinda amaseti 3-0.

Wari umukino warimo ishyaka ryinshi cyane ku ruhande rwa APR VC yagaragazaga ko ari nta seti n’imwe ishaka gutakaza kandi birangira koko itsinze amaseti atatu yose, yisubiza igikombe yari yaratwaye umwaka ushize.

APR VC yihimuye kuri UNR iyitsinda amaseti 3-0.
APR VC yihimuye kuri UNR iyitsinda amaseti 3-0.

Kaminuza y’u Rwanda yakinaga idafite kizigenza wayo Nsabimana Eric uzwi ku izina rya ‘Machine’ yagaragaje gucika intege cyane ndetse no gukora amakosa menshi mu kibuga biyiviramo gutsindwa amaseti 3-0.
APR VC na UNR zageze ku mukino w nyuma wa Carre d’AS zombi zimaze gutsinda Lycée de Nyanza na INATEK.

Mu bagore, APR VC yongeye kwereka Rwanda Revenue Authority (RRA) ko hari icyo ibarusha, iyitwara igikombe bigoranye cyane, nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-2, ari nako byari byagenze ku mukino wa nyuma wa ‘Play off’.

APR VC y'abagore yongeye gutsinda Rwanda RRA amaseti 3-2 bigoranye.
APR VC y’abagore yongeye gutsinda Rwanda RRA amaseti 3-2 bigoranye.

APR VC na RRA yari yaratwaye igikombe cya Carre d’As giheruka, zageze ku mukino wa nyuma zitsinze GS Saint Aloys na Ruhango.

Nyuma y’imikino ya ‘Carré d’As’ aho ibikombe byegukanywe na APR mu bagabo no mu bagore, hanatanzwe ibikombe bya shampiyona byegukanywe na Kaminuza y’u Rwanda na APR VC mu bagore, yo ikaba yatahanye ibikombe bibiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niga i butare arko ntibivuzeko kuba ariho ndi ngomba gufana NUR wapi kbs conz kuri APR

toto yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka