Amavubi yihereranye Kenya mu guhatanira kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku wa 7

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball,yatsinze ikipe y’igihugu ya Kenya bigoranye amaseti 3-2,mu rwego rwo guhatanira imyanya kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 mu gikombe cy’Afrika kiri kubera muri Egypt.

Nyuma yo gukina amaseti agera kuri 5,bigoranye abasore bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afrika baje kwigondera ikipe ya Kenya bayitsinda amaseti atatu kuri abiri maze Kenya ikazasigara ihatanira hagati y’umwanya wa 7 n’uwa 8.

U Rwanda rwitwaye neza rutsinda Kenya 3-2
U Rwanda rwitwaye neza rutsinda Kenya 3-2

Iseti ya mbere yaje gutsindwa n’igihugu cya Kenya ku manota 25-17, iya kabiri u Rwanda ruyitsinda kuri 25-22,iya gatatu yegukanwa na Kenya kuri 28-26, iya kane iza gutwarwa n’u Rwanda,maze haza kwiyambazwa iseti ya Kamarampaka (Seoul),maze u Rwanda ruyitsinda ku manota 15-13.

Cameroun yatsinze Botswana izahura n'u Rwanda bahatanira umwanya wa 5
Cameroun yatsinze Botswana izahura n’u Rwanda bahatanira umwanya wa 5

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,u Rwanda rukazakina n’igihugu cya Cameroun cyari cyatsinze u Rwanda mu mikino y’amatsinda,aho bazaba bahatanira umwanya wa 5,itsinze ikawegukana,naho itsinzwe ikazegukana uwa 6.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka