Amatora ya Komite Nyobozi ya Volleyball yasubitswe

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasubitse amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yari ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021.

Ibaruwa Minisitiri wa Siporo yandikiye Perezida wa FRVB ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 yavuze ko impamvu aya matora yasubitswe ari uko nta mategeko agenga amatora ndetse nta na Komisiyo itegura amatora ihari.

Minisiteri ya Siporo yasabye Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball gushyiraho komisiyo y’amatora n’amategeko azayagenga mu gihe kitarenze iminsi 15.

Abakandida babiri ari bo Kansiime Julius na Mukamurenzi Providence ni bo bari biyamamarije kuyobora iri shyirahamwe, buri mukandida akaba yari afite ikipe bazakorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka