Amakipe ya UTB yamuritse imyenda mishya n’abakinnyi azakoresha muri shampiyona

Amakipe ya Kaminuza ya UTB mu bagabo no mu bagore yamuritse imyenda mishya anatanga urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri shampiyona ya Volleyball.

Shampiyona ya Volleyball iratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira kugeza 31 Ukwakira 2020 ikazakinirwa muri Sitade nto i Remera.

Ikipe ya UTB y’abagabo iri gukina umwaka wayo wa kane muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda. Iyo kipe yakoze ibishoboka byose kugira ngo izegukane igikombe cy’uyu mwaka haba mu kugura abakinnyi, umutoza Nyirimana Fidèle wifuza guhesha ishema iyi kipe ndetse no gukomeza kuba ubukombe muri Volleyball yo mu Rwanda.

Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza ba UTB VC y’abagabo

▪️ Nsabimana Mahoro Ivan
▪️ Ntagengwa Olivier
▪️ Murangwa Nelson
▪️ Muvunyi Fred
▪️ Sibomana Placide (Madson)
▪️ Sibomana Jean Paul
▪️ Mugisha Emmanuel
▪️ Musoni Fred
▪️ Nkurunziza John
▪️ Rukundo Bienvenue
▪️ Nzirimo Mandela
▪️ Karera Emile Dada
▪️ Irakoze Alain
▪️ Mutuyimana Aimable
▪️ Niyogisubizo Samuel (Tyson)

Abayobozi
▪️ Nyirimana Fidèle (Umutoza mukuru )
▪️ Hitayezu Emmanuel (Team manager)

UTB Volleyball Club y’abagore iri gukins umwaka wayo wa kabiri muri Volleyball mu Rwanda aho imaze gutwara ibikombe umunani bitandukanye harimo na shampiyona ya 2018/2019, ikaba ishaka kwisubiza iki gikombe.

Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza ba UTB VC y’abagore

▪️ Nyirarukundo Christine
▪️ Irakoze Belise
▪️ Utegerejimana Claudette
▪️ Uwimbabazi Leah
▪️ Uwamariya Jacqueline
▪️ Muhoza Louise
▪️ Irahoza Patience
▪️ Mukandayisenga Benitha
▪️ Nzayisenga Charlotte
▪️ Mutoni Bertille

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkunda ikiganiro cyanyu

NIYITANGA J DAMOUR yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka