Abatoza bagitangira gutoza ntibakwiye kwibanda i Kigali gusa - Nyirimana Fidele

Umutoza w’Ikipe ya UTB VC, Nyirimana Fidele asanga impamvu abatoza bagitangira gutoza badahirwa n’uyu mwuga ari uko bibanda gutoza amakipe yo mu Mujyi wa Kigali gusa.

Nyirimana Fidele ari mu mwaka wa kabiri muri UTB VC
Nyirimana Fidele ari mu mwaka wa kabiri muri UTB VC

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuwa Kane tariki ya 30 Mata 2020, Nyirimana yagize ati “Abatoza abagitangira gutoza ntibakabaye bibanda gutoza i Kigali gusa, kuko bakeneye gusubira mu ntara bakabona aho bakorera amakosa ubundi bakaza bafite byinshi bize”.

Abajijwe impamvu abatoza bakunda i Kigali yagize ati “Umukinnyi asoza gukina ahembwa amafaranga menshi akumva agomba gutoza ikipe ahembwa amafaranga nk’ayo yahembwaga akina. Ibi biragoranye kuko usanga ikipe iri i Kigali ni UTB VC, REG VC, APR VC, KVC n’andi nka yo. Ni amakipe akeneye umusaruro wihuse, nubura bazakwirukana hadashize ukwezi”.

Arakomeza ati “Kuri njye nabagira inama yo kujya gutangirira mu makipe yo hasi, bagakorerayo amakosa bakareka kwibanda gutoza i Kigali kuko amakipe yaho akeneye amazina y’abatoza baremereye. Bemere bajye mu makipe mato babone uko bakora amakosa ndetse bige, bubake izina mu gutoza ibindi bizakunda”.

Mu Rwanda si kenshi tubona abatoza b’Abanyarwanda batoza volleyball berekeza hanze. Kuri Nyirimana Fidele asanga Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rigomba kubigiramo uruhare.

Ati “Impamvu rimwe na rimwe tubura amahirwe yo gutoza hanze ni uko tudafite ibikoresho bihagije byo kwigiraho. Kuri njye nasaba FRVB kudushakira amahugurwa hanze nk’amezi atatu cyangwa ane tukaba ari yo twigira kuko kuzana uduhugura agasanga nta bikoresho dufite ndetse n’ibibuga byinshi biragorana”.

Nyirimana Fidele hagati ya Sibomana Placide Madison na Ntagengwa Olivier
Nyirimana Fidele hagati ya Sibomana Placide Madison na Ntagengwa Olivier

Yakoresheje urugero rw’umuntu wiga guteka, ati “Ntabwo waba ushaka guteka muri Hotel y’inyenyeri eshanu ngo wigire mu rugo, kuko usanga ibikoresho biriyo bitandukanye n’ibyo uri kwigiraho. Ahubwo iyo ushaka kwiga guteka ku rwego rwo hejuru, wigira muri iyo hotel ukamenya n’uko bakoresha ibyo bikoresho. Natwe rero ni uko dukeneye kwigishwa”.

Kuba warakinnye ku rwego rwo hejuru byagufasha kuba umutoza mwiza ariko abenshi bananirwa gutandukanya ibi byombi.

Kuri iyi ngingo, umutoza Nyirimana yagize ati “Kuba warabaye umukinnyi mwiza byagufasha kuba umutoza mwiza, gusa bisaba kumenya gutandukanya imirimo yombi. Iyo ubaye umutoza usanga usaba umukinnyi gukina nk’uko wakinaga kandi uwo ubisaba si wowe. Ushobora gusaba umuntu kuguha umusaruro nk’uwo watangaga kandi amaze umwaka umwe akina, urumva ko bitandukanye”.

Ati “Abatoza benshi bashwana n’abakinnyi kubera ko babasaba gukina nk’uko we yamye akina, aha rero nk’umutoza usabwa kumenya uko uganiriza abakinnyi ndetse no kubaganiriza nk’umutoza aho kubaratira ibigwi byawe kuko abenshi bahita bakwaga”.

Urwego rwa Volleyball yo mu Rwanda ndetse n’imitoreze mu Rwanda iri ku rwego rwo guhatana muri Afurika. Nyirimana Fidele asaba ko ibi bitegurwa, ati “Muri Afurika ndetse no mu karere dufite volleyball nziza, twajya Uganda cyangwa Kenya twahangana tugatwara ibikombe, ariko dukeneye gutegura ibintu bihoraho bituma hagenda hasimburana abakinnyi n’abatoza uko imyaka igenda iza”.

Iterambere ry’abatoza bakiri bato mu Rwanda riratanga icyizere, aho Nyirimana agira ati “Mu bigaragara abatoza bari gutera imbere. Urugero nk’amahugurwa aheruka yarimo abantu bakiri bato nka Mukunzi Christopher, Peter Kamasa, Dusabimana Vincent Gasongo, Cyuzuzo Yvette n’abandi.

Ababikeneye barasabwa gutangirira hasi bakumva ko volleyball bakinnye itazahita ibahira nk’abatoza ahubwo ko urugendo rwo gutoza na rwo bazarukora nk’uko babikoze bakina”.

Umutoza mwiza asabwa ibintu byinshi kuri Nyirimana Fidele we asanga ibintu bitatu ari ingenzi. Ati “Umutoza mwiza cyangwa ukeneye kuba mwiza asabwa, icya mbere kwitegereza , icya kabiri gushungura ibyo amaze kwitegereza, icya gatatu gushaka ibisubizo mubyo amaze kubona byose”.

Nyirimana Fidele ari gutoza umwaka wa kabiri muri UTB VC y’abagabo, avuga ko nta kidashoboka ko bagomba gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.

Fidele Nyirimana yatangiye gutoza mu mwaka wa 2005 atoza Groupe Officielle de Butare, muri 2007 yatozaga Kaminuza Nkuru y’U Rwanda na Group Officille de Butare kugeza muri 2013.

Kuva muri 2013 kugera muri 2015, yatoje Rayon Sports, 2016 yatoje Kirehe VC aho yavuye yerekeza muri Gisagara VC mu mwaka wa 2018. Kuva 2018 kugeza uyu munsi atoza UTB VC y’abagabo.

Uyu mugabo amaze gutwara ibikombe bine bya shampiyona yatwaye muri Gisagara VC mu mwaka wa 2018, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’U Rwanda UNR, 2008, 2010 na 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikinyoma rwose kwizera Pierre marchal ntabwo atangiyr gutoza ubu kko muri2015-2016 yatozaga kirehe volley ball. Ikindi mumahugurwa aherutse kuba subwo yayakoze kko lisanse ye yo gutoza niya 2012 rero ntumwitiranye naba batoza Nyirimana ari kuvuga. Ahubwo mumubwire arye ari menge kko amaze kumutsinda 2 muri shampiona yuyumwaka .

Ndengeye yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka