Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa Gatatu muri Beach Volley iri kubera i Rubavu (AMAFOTO)

Ku munsi wa gatatu w’irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) iri kubera mu Karere ka Rubavu, Abanyarwanda ntibabashije kugera mu cyiciro gikurikira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021 mu Karere ka Rubavu hari hakomeje irushanwa mpuzamahanga rya Beach Volleyball, aho amakipe ane y’Abanyarwanda nta n’imwe yabashije gutsinda.

Ikipe imwe y’Abanyarwanda ni yo yari yabashije kugera mu mikino ya 1/8 cy’irangiza, ikaba ari ikipe yari igizwe na Ntagengwa Olivier, ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick.

Brinck na Thomsen bo muri Danmark ni bo baje gutsinda iyi kipe, aho bayitsinze amaseti 2-1 ((21-16,19-21,15-10), bituma aba Banyarwanda babura amahirwe yo gukina imikino ya 1/4.

Uko indi mikino yagenze

Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine batsinzwe n’ikipe yo muri Ukraine, igizwe na Davidova ndetse na Lunina amaseti 2-0 (7-21,13-21).

Iyi kipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ni yo yabashije kuba ikipe y’u Rwanda yonyine isigaye mu marushanwa, ikaza gukina 1/8 10h30 n’iya Ukaraine igizwe na Inna Makhno ndetse na Iryna Makhno.

Abasuwisikazi Huber na Fiechter batsinze Benitha na Claudine amaseti 2-1 (20-22,21-13,15-8).

Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves batsinzwe n’abanya-Sweden Appelgren na Hermann amaseti 2-0 (16-21,13-21).

Andi mafoto yaranze uyu munsi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabona bitoroshye pe, mbega imikino itoroshye

Assuwima yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Ni byiza gukina n’amahanga. None se kwambara ubusa ko mu muco wacu bitamenyerewe aho byo ntibyaba biri mu byagiye biturangaza tugatsindwa. Ubutaha rwose hashakwa undi mwambaro ujyanye n’umuco wacu kuri bariya bakinnyi. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

mugira ibibarangaza koko, ko RWABUGIRI yateze RWANYONGA abakobwa beza bazi kubyina n’intore zizi guhamiriza, byamubujije gutabara? ahubwo nibongere imbaraga mumyitozo, naho ubundi ntabwo ari ab’adoresant bokurangwa n’abambaye uko bishakiye.

NSHIMIYIMANA EDSON yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka