Abakandida bafatanyije na Mukamurenzi Providence bagaragaje impinduka bifuza mu myaka ine muri FRVB

Abakandida bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda batangaje imigabo n’imigambi y’imyaka ine mu gihe baba batowe.

Kuri uyu wa Gatatu itsinda ryiyamamaza nka Komite Nyobozi ya FRVB rigizwe n’abantu batanu, ryagaragarije itangazamakuru imigabo n’imigambi, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mukamurenzi Providence wifuza kuyobora Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda
Mukamurenzi Providence wifuza kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda

Iyi Komite Nyobozi yiyamamaza iramutse itowe yaba iyobowe na Mukamurenzi Providence usanzwe ari umubitsi wa FRVB, ni we wagaragaje imirongo migari y’ibyo bifuza kugeraho mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Mu byo bashyize imbere, harimo kuzamura impano z’abakiri bato, kugira abakinnyi benshi bakina nk’ababigize kinyamwuga mu makipe yo hanze y’u Rwanda, ndetse no kugira ibibuga byinshi byujuje ibipimo mpuzamahanga.

Batangaje kandi ko bifuza ko u Rwanda ruzamuka ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana muri Afurika, aho bifuza kuba ku mwanya wa Gatatu, ni mu gihe ubu u Rwanda mu bagabo ruri ku mwanya wa 11, n’uwa 11 mu bagore.

Mukamurenzi Providence yabanje kuvuga ibigwi mu mukino wa Volleyball, aho yatangiriye gukina uyu mukino muri GS Ste Bernadette, akomereza mu ikipe yitwa Les Unies de Gitarama I Muhanga, akinira KIE igihe gito, ajya muri Les Colombes yayikiniye igihe kirekire.

Nyuma yaje kwerekeza muri Rwanda Revenue aho yayikiniye igihe kitari gito, aza kuyibera Team Manager, ndetse anakinira ikipe y’igihugu ya Volleyball, ubu akaba ari umukozi mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Bimwe mu by’ingenzi bifuza gukora mu myaka ine igihe baba batowe

  • Hari abakinnyi 498, kuzongeraho abakinnyi 300 bafite amakarita nk’abakinnyi bakina shampiyona
  • Gutoranya byibura abakinnyi 50 batoranyijwe mu gushakisha impano ziri ahantu hatandukanye buri mwaka
  • Kuba bari ku mwanya wa gatatu muri Afurika muri Volleyball isanzwe, ndetse n’umwanya wa mbere muri Beach Volleyball
  • Gushaka abafatanyabikorwa batanu b’igihe kirekire
  • Kugira byibura abatoza 10 b’abanyarwanda bari ku rwego rwo hejuru
  • Kugira abakinnyi 20 bakina nk’ababigize mu mwuga mu makipe yo hanze
  • Kongera umubare w’amarushanwa akinwa mu Rwanda
  • Kongera ibibuga by’imikino byujuje ibipimo mpuzamahanga
  • Kugira Centre y’icyitegererezo muri buri karere

Abakandida biyamamaza kujya muri Komite Nyobozi yaba iyobowe na Mukamurenzi Providence

Itsinda ryifuza gufatanya na Mukamurenzi Providence
Itsinda ryifuza gufatanya na Mukamurenzi Providence

Perezida:Mukamurenzi Providence
Visi-Perezida wa mbere: Hategekimana Samson
Visi-Perezida wa kabiri: Ndayicyengurukiye Jean Luc
Umunyamabanga Mukuru: Mfashimana Adalbert
Umubitsi: Singirankabo Dieudonné

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka