Rubavu: Amadini n’amatorero yasabwe kugabanya urusaku mu bitaramo bya Pasika

Amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Rubavu, yasabwe kugabanya urusaku nk’uko biteganywa n’itegeko rya Minisitiri w’ibidukikije ryashyizweho mu 2023.

Abahagarariye amadini n'amatorero basabwe kugabanya urusaku mu bitaramo bya Pasika
Abahagarariye amadini n’amatorero basabwe kugabanya urusaku mu bitaramo bya Pasika

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Karega Jean Bosco, avuga ko itegeko ritegeka kugabanya urusaku rimaze igihe rigiyeho, kandi amadini n’amatorero agomba kuryubahiriza.

Agira ati "Amabwiriza amaze igihe agiyeho, ntawe ugomba kuvuga ko atayazi, twe icyo dusabwa ni ukureba ko yubahirizwa kuko ni amabwiriza y’Igihugu."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko baganiriye n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo bagenzure aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo gushyiraho ibigabanya urusaku mu nsengero.

Agira ati "Turifuza ko ibivugirwa mu nsengero bigumamo, n’abakorera hanze bakirinda kugira uwo babangamira. Icyo dusaba abafite insengero ni ugushyiramo uburyo butuma urusaku rudasohoka."

Abayobozi mu Karere ka Rubavu baganira n'abahagarariye amadini n'amatorero
Abayobozi mu Karere ka Rubavu baganira n’abahagarariye amadini n’amatorero

Mugabe Roger, umushumba w’itorero mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko inama bagiriwe n’umuyobozi zije kubakomeza kuko bari basanzwe babizi.

Agira ati "Ubundi aya mabwiriza amaze igihe, kandi amatorero n’amadini amwe yatangiye kubishyira mu bikorwa, ariko hari ayandi atarabigeraho, kutwibutsa biratuma dushyiramo imbaraga kuko ntibikwiye ko twagira uwo dusakuriza mu gihe ari mu bikorwa bye."

Minisiteri y’ibidukikije muri 2023 yashyizeho amabwiriza akumira urusaku, hagamijwe gukemura ikibazo cy’urusaku rukabije ku baturage, ruva ku bikorwa by’iterambere bihuza abantu benshi, ishyira ahagaragara amabwiriza agaragaza ingano y’urusaku ntarengwa n’amasaha rumara ahahurira abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka