Zone 5: U Rwanda rwatangiye rutsinda u Burundi, Misiri itsinda Kenya
Mu mikino ya Volleyball irimo guhuza amakipe y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, kuri uyu wa kabiri tariki 26/11/2013, u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0, naho Misiri itsinda Kenya amaseti 3-2.
Umukino wahuje u Rwanda n’u Burundi wagarageje ko u Rwanda ruri ku rwego rwo hejuru kurusha u Burundi, kuko ikipe y’u Rwanda yatsinze amaseti 3-0 ku buryo bworoshye (25-22, 25-17, 25-13).
Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinze ariko, ikipe y’u Burundi yabanje kubagora cyane cyane ku iseti ya mbere kuko u Burundi bwabanje kugenda bubarusha amanota kugeza ku manota 20, ubwo bikorosaga bakayitsinda ku manota 25-22.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Mukunzi Christophe avuga ko u Burundi bari bazi ko babutsinda byanze bikunze basa n’abirara gato ariko nyuma barikosora.
Ati “U Burundi ntabwo bwari kudutsinda kuko bari ku rwego rwo hasi igereranyije natwe. Twatangiye umukino twiyizeye ariko dukora amakosa menshi yatumye u Burundi bubona amanota menshi ku iseti ya mbere ariko twikosoye nyuma dukina wa mukino wacu, bituma dutsinda ku buryo bworoshye”.
Mukunzi ukina muri Algeria, avuga ko nyuma yo gutsinda u Burundi biteguye guhangana n’andi makipe yose asigaye, (Kenya, Misiri na Uganda), bakabona itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.
Umukino w’u Rwanda n’u Burundi wakurikiye uwari umaze guhuza Misiri na Kenya, maze Misiri itsinda Kenya amaseti 3-2 (23-25, 25-20, 25-17, 19-25, 15-12).
Imikino y’akarere ka gatanu irakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/11/2013, kuva saa kumi z’umugoroba kuri Stade ntoya i Remera, Uganda irakina n’u Burundi, naho u Rwanda rukine na Misiri kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muri iyi mikino izasozwa ku wa gatandatu tariki ya 30/11/2013, amakipe abiri ya mbere wongeyeho Misiri yamaze kubona itike yo gukomeza, niyo azajya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|