Volleyball: Umutoza Bitok afite icyizere cyo kujyana u Rwanda mu gikombe cy’isi

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, kuva wa mbere tariki ya 25/11/2013, nibwo izatangira imikino y’akarere ka gatanu izabera i Kigali, ikaba igamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Ubwo yashyiraga ahagaragara abakinnyi 12 azifashisha mu guhangana n’amakipe nka Uganda , u Burundi, Kenya na Misiri azitabira iryo rushanwa, Paul Ibrahim Bitok utoza ikipe y’u Rwanda yavuze ko biteguye neza ku buryo bagiye guhangana n’ayo makipe yombi, bakazabona itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

N’ubwo amakipe azakina iryo rushanwa ari atanu harimo n’u Rwanda, Misiri yo yamaze kubona bidasubirwaho itike y’igikombe cy’isi, ikazaza mu Rwanda mu rwego rwo guharanira ishema mu karere gusa, no gukora imyitozo yitegura amarushanwa atandatukanye ifite harimo n’icyo gikombe cy’isi.

Kuva Misiri yaramaze kubona iyo tike, u Rwanda ruzasigara ruyirwanira n’ikipe ya Kenya, umutoza w’u Rwanda Bitok asanga ariyo kipe imuhangayikishije kurusha ayandi yose asigaye uvanyemo Misiri.

Ati “Ikipe ya Kenya yakunze kutugora cyane. N’uyu mwaka niyo tuzaba duhanganye cyane. Bibaye byiza, twifuza ko twabanza tugakina na Uganda, n’u Burundi, twamara kuzitsinda, tukazajya gukina na Kenya twamaze kwinjira neza mu mukino ku buryo twayitsinda.

Twiteguye neza rwose, ndetse n’abakinnyi bakina hanze bamaze kuza, ku buryo ubu twiteguye guhangana n’amakipe yose tuzahura, tukareba ko twajya mu gikombe cy’isi umwaka utaha”.

Ikipe y’u Rwanda yabonye ingufu za kapiteni wayo Mukunze Christophe na Yakan Guma Laurence bakina hanze y’u Rwanda, bakaba ubu baramaze kugera i Kigali mu myitozo na bagenzi babo bakina mu Rwanda.

Abakinnyi 12 batoranyijwe bagomba kuzakina imikino y’akarere ka gatanu ni Christophe Mukunzi, Yakan Guma Lawrence, Flavien Ndamukunda, Aimable Mutuyimana, Olivier Ntagengwa , Vincent Dusabimana , Pierre Kwizera Marshal, Fred Musoni, Hyango Theodore, Herve Kagimbura, Elie Mutabazi na Mutabazi Bosco.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka