Volleyball: U Rwanda rurakina imikino ibiri na Botswana mbere yo kujya muri Cameroun

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, kuri icyi cyumweru no ku wa mbere tariki 3/2/2014 izakina imikino ya gucuti n’ikipe y’igihugu ya Botswana mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka.

Ikipe ya Botswana yageze mu Rwanda ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014, irakina umukino wa mbere n’u Rwanda kuri icyi cyumweru guhera saa kumi z’umugoroba.

Ayo makipe azongera akine undi mukino ku wa mbere tariki ya 3/2/2014 guhera saa kumi n’ebyiri, nyuma yombi akomeze kwitegure kujya mu mikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Aya makipe agiye gukina nyuma y’ibyumweru bibiri ahuriye i Gaborone mu yindi mikino ibiri yakinnye maze u Rwanda yombi rurayitsinda ku maseti 3-1, na 3-0.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Paul Bitok, avuga ko iyi mikino izamufasha cyane gukosora amakosa ikipe ye yakoraga mbere y’uko bajya mu irushanwa nyirizina.

“Imikino twakinnye na Botswana iwayo, yaduhaye isura nziza y’aho tugeze twubaka ikipe ishobora kuzitwara neza muri Cameroun mikino y’amajonjora ya nyuma. Indi mikino yose ya gicuti tuzakina izadufasha gukosora amakosa asigaye, ku buryo tuzajya mu mikino ya nyuma duhagaze neza”.

Ikipe y’u Rwanda yungutse ingufu za Kapiteni wayo Mukunzi Christophe ukina muri Algeria, akaba yarageze mu Rwanda ku wa gatanu, naho Yakan Guma Laurence nawe ukina muri Algeria akaba agera mu Rwanda kuri icyi cyumweru.

Byari biteganyijwe ko nyuma yo gukina na Botswana i Kigali, ikipe y’u Rwanda ijya muri Kenya kuhakinira imikino ya gicuti n’ikipe yaho y’igihugu ndetse n’amakipe yaho ya GSU na Prisons, ariko byahindutse ku munota wa nyuma kuko ayo makipe afite andi marushanwa muri iyi minsi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Gustae Nkurunziza, yadutangarije ko, nubwo iyo mikino ya gicuti yo muri Kenya itazashoboka, bazohereza ikipe y’u Rwanda muri Cameroun hakiri kare, ihakinire indi mikino ya gicuti inamenyera ikirere mbere y’amarushanwa.

Imikino ya nyuma y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi izabera muri Cameroun kuva tariki ya 12/2/2014, aho u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rimwe na Cameroun, Algeria, Nigeria, na Gabon, ikipe izaba iya mbere ikazaba ariyo ijya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne kuva yariki ya 31/8/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka