Volleyball-U 23 iri bwerekeze mu Misiri kuri uyu wa mbere

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 iri buhaguruke mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/11/2014 yerekeza mu Misiri kwitabira irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 23.

Iyi kipe y’abakinnyi 12 n’ababaherekeje barindwi bari buhaguruke mu Rwanda i saa kumi berekeza muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 4/11 rigasozwa tariki 13/11/2014.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzaba ruhangana na Misiri, Botswana, Libya, Maroc na Algeria aho amakipe abiri ya mbere azagera ku mukino wanyuma azanahita abona itike yo kwitabira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Brasil kuva tariki 6-13/10/2015.

Mu byo aba basore bitoje kurusha ibindi harimo kwakira imipira itewe n'abo bahanganye (reception).
Mu byo aba basore bitoje kurusha ibindi harimo kwakira imipira itewe n’abo bahanganye (reception).

Iyi kipe y’umutoza Bitoke igiye mu Misiri nyuma yo gukina imikino itatu ya gicuti aho yashoboye gutsinda ikipe y’i Goma seti 3-0 ndetse inatsinda inshuro ebyiri ikipe y’abakinnyi batoranyijwe mu Rwanda ku ma seti 3-1 ku mukino wa mbere n’amaseti 3-2 ku mukino wa kabiri.

Aganira na Kigali Today, Mutuyimana Aimable, kapiteni w’iyi kipe, yatangaje ko bagiye mu Misiri kugira ngo bitware neza kandi ko biteguye bihagije.

“Tuzi amakosa menshi yakozwe mu myaka yabanje ubwo twabaga dukina n’abarabu, ariko igihe kirageze ngo twikosore. Ntabwoba na buke dufite kuko ikipe yacu imaze kumenyerana bityo twakwizeza abanyarwanda intsinzi muri iyi mikino”, Mutuyimana mbere yo kuva i Kigali.

Kapiteni Mutuyimana Aimable avuga ko bafite icyizere cyo kwitwara neza.
Kapiteni Mutuyimana Aimable avuga ko bafite icyizere cyo kwitwara neza.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21, yari yashoboye gukura umwanya wa gatatu mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje iyo myaka yari yabereye muri Tuniziya mu mwaka ushize. Benshi muri aba bakinnyi bagiye gukina irushanwa ryo mu Misiri bari muri iyi mikino aho bari baje inyuma ya Tuniziya na Misiri, ariko na bo bakaza imbere y’ibihugu nka Marooc, Algeria na Libya bazaba bari kumwe uyu mwaka.

Iyi kipe yerekeje mu misiri igizwe na Aimable Mutuyimana (Kapiteni, APR VC), Bonnie Mutabazi (APR VC), Sylveste Ndayisabye (KVC), ( Peter Bigirimana (INATEK), Placide Habarugira (CXR-Nyanza), Yves Mutabazi (APR VC), Barrack Rugira (APR VC), Alfred Muvunyi (St Joseph), Fred Musoni (Rayon Sports VC) ,Fabrice Nkezabahizi (APR VC), Nelson Murangwa (Rayon Sports VC, ubu ari gukina mu Buyapani) na Samuel ’Tyzon’ Niyogisubizo (KVC).

Nelson Murangwa umaze iminsi mu Buyapani ni umwe mu nkingi za mwamba z'iyi kipe.
Nelson Murangwa umaze iminsi mu Buyapani ni umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.

Iyi kipe kandi iherekejwe n’umutoza mukuru, Paul Bitok, Umutoza wungirije, Jean Marie Nsengiyumva, Jean Pierre Ribanje uyoboye itsinda, umuganga, umusifuzi ndetse na Gertrude Kubwimana.

Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka