Volleyball: REG VC yasinyishije Sibomana Jean Paul wari usoje amasezerano muri UTB VC

Ikipe ya REG VC yasinyishije umukinnyi wa kabiri ari we Sibomana Jean Paul amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka itatu muri UTB VC.

Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri
Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri

Ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, ibinyujije kuri Twitter yayo, ikipe ya REG yamenyesheje abakunzi bayo ko yasinyishije umukinnyi Sibomana Jean Paul uzwi nka Sibo.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umutoza wa REG VC Mugisha Benon, yavuze ko Sibomana ari umukinnyi mwiza. Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza uzadufasha mu kuzamura uburwanyi (fighting spirit) mu ikipe. Ni umukinnyi uzi kuzibira imipira kandi azadufasha mu gushyira ikipe ku murongo”.

Sibomana Jean Paul yatangiye gukina Volleyball ubwo yigaga muri ASPEKI i Kibungo, akina imikino ihuza amashuri mu mwaka wa 2013. Yahavuye yerekeza muri IPRC Huye aho yavuye yerekeza muri UTB VC yari amazemo imyaka itatu.

Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
Abayobozi n
Abayobozi n’umutoza Mugisha Benon (iburyo) bahaye ikaze Sibo
Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka