Volleyball: Kaminuza y’u Rwanda yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda APR 3-0

Ikipe ya Volleyball Kaminuza y’u Rwanda mu bagabo, yihimuye kuri mukeba wayo APR VC iyitsinda amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma w’imikino ya Play off isoza shampiyona wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 13/10/2013.

Kaminuza y’u Rwanda yinjiranye ishyaka muri uwo mukino, igaragaza ko ishaka kwihimura kuri APR kuko yayitsinze ku mukino wa nyuka muri shampiyona iheruka.

Ku iseti ya mbere y’uwo mukino, Kaminuza y’u Rwanda yarushije APR bigaragara kuko yarangiye ku manota 25 ya Kaminuza y’u Rwanda kuri 18 ya APR VC.

Mu bagabo, NUR yatsinze APR.
Mu bagabo, NUR yatsinze APR.

Iseti ya kabiri, APR yasaga n’igiye kuyegukana kuko, ubwo yakinwaga APR yagendaga irusha amanota Kaminuza y’u Rwanda, ariko bigeze ku manota 20, abakinnyi ba APR batangira gukora amakosa menshi yatumye iyo seti nayo Kaminuza y’u Rwanda iyegukana.

Nyuma yo kwegukana amaseti 2-0, Kaminuza y’u Rwanda yagize ingufu cyane igaragaza ko ishobora kuza kwegukana igikombe, naho APR yashakaga kwishyura ayo maseti abiri, itangira gukinana igihunga.

Iseti ya gatatu, yagoranye cyane kuko amakipe yombi yagendaga aganya amanota, ariko iza kurangira Kaminuza y’u Rwanda yongeye kwigaragaza irayitsinda, bityo yegukana igikombe cya shampiyona ya 2013.

Abafana bishimana n'ikipe ya Kaminuza yari imaze gutsinda APR 3-0.
Abafana bishimana n’ikipe ya Kaminuza yari imaze gutsinda APR 3-0.

Nyirimana Fidele, umutoza wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko yatangiye shampiyona we n’abakinnyi be barihaye intego yo kwegukana icyo gikombe, n’ubwo bitari byoroshye kubera ubuzima abakinnyi babagamo.

“Iki gikombe kiranshimishije cyane kuko twaragiharaniye kuva shampiyona itangiye. Kuba dutsinze APR ku mukino wa nyuma, tukanayitsinda amaseti 3-0, ubundi bitari bisanzwe biranejeje cyane. Ndashimira cyane abakinnyi bitanze kandi barabagaho mu buzima bubi muri Kaminuza, rimwe na rimwe tukanabura ibibuga by’imyitozo ariko birangiye dusubijwe”.

Nkuranga Alexis, umutoza wa APR wungirije, yadutangarije ko gutsindwa na Kaminuza y’u Rwanda byatewe n’abakinnyi be bakibura inararibonye, kuko ngo bazize amakosa menshi bakoze.

“Ikipe yacu yiganjemo abakinnyi bakiri batoya, bagikinana igihunga kandi bagakora amakosa menshi mu kibuga. Byagaragaye ko Kaminuza twanyuzagamo tukayirusha, ariko abakinnyi banjye bajya kugera aho begukana iseti igihunga na ya makosa bigatuma dutsindwa. Gusa bakinnye neza uko babishoboye kandi na Kaminuza ni ikipe ikomeye cyane”.

APR VC niyo yatwaye igikombe cya shampiyona mu bagore.
APR VC niyo yatwaye igikombe cya shampiyona mu bagore.

Kaminuza y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda INATEK amaseti 3-0, APR yo ikaba yari yasezereye Lycée de Nyanza nayo iyitsinze amaseti 3-0.

Mu bagore, ikipe ya APR VC yongeye kwisubiza igikombe cya shampiyona yari yaratwaye umwaka ushize, ariko bigoranye cyane, nyuma yo gutsinda Rwanda Revenue Authority amaseti 3-2.

APR VC y’abagore yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda GS Saint Aloys y’i Rwamagana amaseti 3-0, naho Rwanda Revenue isezerera Ruhango iyitsinze amaseti 3-0 nayo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka