Volleyball: Inzozi za Afurika zatangirijwe i Rwamagana
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ryatangirije i Rwamagana kuri uyu wa gatatu, gahunda yo gukundisha uyu mukino bahereye mu bana batarengeje imyaka umunani.
Ni igikorwa ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwateguye ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku isi (FIVB) babicishije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika muri gahunda yiswe “African Dreams Project” cyangwa gahunda y’inzozi za Afurika.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball Nkurunziza Gustave, yatangaje ko iyi gahunda bizera ko izajya ibasigira umubare munini w’abakinnyi ba Volleyball buri mwaka kandi ko nubwo ihereye i Rwamagana, bazahita bayigeza mu gihugu cyose.
“Ni umushinga twatewemo inkunga na FIVB ku gitekerezo cy’umuyobozi waryo Dr Ary Graca. Twemeranyijwe ko tugomba gutangiza icyo bise African Dreams Project igamije gukundisha Volleyball abakiri bato”.
“Twemeranyijwe ko kuva ku myaka umunani abakinnyi batangira gukora ku mupira wa Volleyball hanyuma ku myaka 12 tugatangira kurebamo abashobora gukina uyu mukino neza”.
“Ni igikorwa dutangije kuri uyu munsi ariko kizamara imyaka ine aho duteganya kuzakigeza ku ma centre d’excellence yacu yose uko ari ane maze buri mwaka tukazaba twizeye kuba dufite abakinnyi 300 bashya bazi Volleyball koko”.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri basanzwe bafite amashuri ane afatwa nk’ikitegererezo “Centre d’excellence” azamukiramo abakinnyi bafite impano zigaragara z’umukino wa Volleyball ari nayo ntandaro yo kwitwara neza mu makipe y’igihugu mato.
Aya akaba ari G S Saint Joseph na Gs Saint Aloys mu bakobwa, na College Christ Roi, GSO Butare Indatwa na GS Saint Joseph mu bahungu. Aba bafashwa cyane n’ama “centre de formation” anyanyagiye mu Rwanda, hose hagamijwe kuzamura abakinnyi benshi bashoboka.
Jah d’eau Dukuze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|