Volleyball: Inzozi za Afurika zatangirijwe i Rwamagana

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ryatangirije i Rwamagana kuri uyu wa gatatu, gahunda yo gukundisha uyu mukino bahereye mu bana batarengeje imyaka umunani.

Ni igikorwa ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwateguye ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku isi (FIVB) babicishije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika muri gahunda yiswe “African Dreams Project” cyangwa gahunda y’inzozi za Afurika.

Abana batarengeje imyaka umunani ni bo bari bakusanyirijwe hamwe ku kibuga cya Saint Aloys.
Abana batarengeje imyaka umunani ni bo bari bakusanyirijwe hamwe ku kibuga cya Saint Aloys.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball Nkurunziza Gustave, yatangaje ko iyi gahunda bizera ko izajya ibasigira umubare munini w’abakinnyi ba Volleyball buri mwaka kandi ko nubwo ihereye i Rwamagana, bazahita bayigeza mu gihugu cyose.

“Ni umushinga twatewemo inkunga na FIVB ku gitekerezo cy’umuyobozi waryo Dr Ary Graca. Twemeranyijwe ko tugomba gutangiza icyo bise African Dreams Project igamije gukundisha Volleyball abakiri bato”.

Abana bagiye gutozwa gukunda Volleyball ari bato.
Abana bagiye gutozwa gukunda Volleyball ari bato.

“Twemeranyijwe ko kuva ku myaka umunani abakinnyi batangira gukora ku mupira wa Volleyball hanyuma ku myaka 12 tugatangira kurebamo abashobora gukina uyu mukino neza”.

“Ni igikorwa dutangije kuri uyu munsi ariko kizamara imyaka ine aho duteganya kuzakigeza ku ma centre d’excellence yacu yose uko ari ane maze buri mwaka tukazaba twizeye kuba dufite abakinnyi 300 bashya bazi Volleyball koko”.

FIVB ni yo yateye inkunga iki gikorwa.
FIVB ni yo yateye inkunga iki gikorwa.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri basanzwe bafite amashuri ane afatwa nk’ikitegererezo “Centre d’excellence” azamukiramo abakinnyi bafite impano zigaragara z’umukino wa Volleyball ari nayo ntandaro yo kwitwara neza mu makipe y’igihugu mato.

Aya akaba ari G S Saint Joseph na Gs Saint Aloys mu bakobwa, na College Christ Roi, GSO Butare Indatwa na GS Saint Joseph mu bahungu. Aba bafashwa cyane n’ama “centre de formation” anyanyagiye mu Rwanda, hose hagamijwe kuzamura abakinnyi benshi bashoboka.

Barashaka kuzigarurira isi babikuye muri Volleyball.
Barashaka kuzigarurira isi babikuye muri Volleyball.
Rwigema Paterne ushinzwe siporo muri minisiteri y'uburezi ni umwe mu bari i Rwamagana kuri uyu wa gatatu.
Rwigema Paterne ushinzwe siporo muri minisiteri y’uburezi ni umwe mu bari i Rwamagana kuri uyu wa gatatu.
Volleball mu Rwanda itangiye gufata indi ntera.
Volleball mu Rwanda itangiye gufata indi ntera.
Volleyball ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura impano z'abakiri bato.
Volleyball ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka