Volleyball:Impinduka ku bakinnyi bazerekeza muri Congo-Brazzaville

Mu ikipe y’igihugu ya Volleyball igomba kwerekeza mu mikino nyafurika izabera muri Congo-Brzzaville,byatunguranye ubwo Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier batagaragayemo

Mu gihe u Rwanda mu mukino w’in toki wa Volleyball rwakatishije imyanya ibiri,aho rwegukanye umwanya wo gukina Volleballl isanzwe (Indoor Volleyball),ndetse na Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball),,byabaye ngombwa ko nta mukinnyi uzakina imikino ibiri.

Ikipe y'igihugu ya Volleyball iheruka no gukina igikombe cy'Afrika mu kwezi gushize
Ikipe y’igihugu ya Volleyball iheruka no gukina igikombe cy’Afrika mu kwezi gushize

Mu minsi ishize mbere y’uko hatangazwa uru rutonde rw’bakinnyi 12 bazakina Volleyball isanzwe,byari byavuzwe ko aba bakinnyi 2 aribo Ntagengwa Olivier ndetse na Ndamukunda Flavien bazakina iyi mikino yombi kuko izabera amataliki atandukanye.

Byaje kuba ngombwa ko aba basore bamaze iminsi bakorera imyitozo mu karere ka Rubavu,ahasanzwe n’ubundi hakinirwa uuwo mukino,bazakina Beach Volley,cyanne ko ari nabo bari babonye itike yerekeza muri aya maryushanwa,nyuma yo kwegukana igikombe cya Zone 5 cyaberagga muri Tanzania.

Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavien bo bazakian Beach Volley
Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavien bo bazakian Beach Volley

Abakinnyi 12 bazakina Volleyball isanzwe

Jean Bosco Mutabazi (APR), Bonny Mutabazi (APR), Patrick Kavalo Akumuntu (INATEK), Yves Mutabazi (APR), Pierre Marshal Kwizera (Rayon Sports), Dada Emile Karera (Rayon Sports), Vincent Dusabimana (INATEK), Ivan Mahoro Nsabimana (Russia), Lawrence Yakan Guma (APR), Christophe Mukunzi (captain – Payas Belediyesport), Fred Musoni (Rayon Sports), Nelson Murangwa (Rayon Sports).

Taliki ya 2 Nzeli nibwo biteganijwe ko Ntagengwa na ndamukunda bazakina Beach Volley bazahaguruka mu Rwanda mu gihe abakina Volleyball isanzwe bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 29 Nzeli 2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

none c kuki abo baasore bawe uvuga batadutsinze?
wibwira c ko ayo matushanwa bagiyemo bataciye mu majonjora n’izo nkorokoro zawe kdi zigasigara? nkurikije igitekerezo watanze numvise nta ni bya volleyball wibitse rwose

rafiki yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

ariko njye hari ikintu njya nibaza abasore bacu kiki uba ubona ntarutege bafite!wagirango ntibarya pe.iyo urebye abandi basore bo muyandi makipe usanga ari abasore bigatuma bakina bafite imberaga nta kunanirwa nkibaza ati niki kibura mu basore bacu.rimwe nigeze kujya kureba match ya volley kuri stade nuko match irangiye umukinnyi wamavubi asohoka yiruka ajya kugura njugu(imvungure z’ibigori byokeje),ibyo rero bigaragaza inzara nyinshi yarakuye mu kibuga.
ntakuntu wakina inzara itema amara.rero nshuti banyarwanda ni dutoze abakinnyi bacu tunabaha imirire ihagije bizatuma umukino waccu wa volley ball uterambere

kerozene yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

amavubi volley ball tubifurije insinzi

papi yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka