Volleyball: Ikipe y’u Rwanda izerekeza muri Cameroun ku wa kabiri

Nyuma y’imikino ya gicuti ikipe y’u Rwanda ya Volleyball imaze iminsi ikina n’amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze, izahaguruka mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 11/2/2014 yerekeza muri Cameroun ahazabera imikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka.

Mu kwitegura iyo mikino, ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino myinshi ya gicuti, harimo ine yakinnye na Botswana i Gaborone ndetse n’i Kigali, iyo yakinnye n’ikipe igizwe n’abakinnyi b’abahanga batari mu ikipe y’igihugu batoranyijwe ( All Stars Team), ndetse n’indi mikino ibiri yakinnye na Rayon Sport Volleyball Club.

Umukino wa kabiri iyo kipe yakinnye na Rayon Sport Volleyball Club ku wa gatanu tariki ya 7/2/2014, ikipe y’u Rwanda ikawutsinda ku maseti 3-0, wanatumye umutoza w’ikipe y’u Rwanda Paul Bitok ahitamo abakinnyi 12 azajyana muri Cameroun.

Benshi mu bakinnyi azajyana, ni abamaze iminsi bigaragaza mu myitozo, uretse Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ wahoze akina muri Qatar utagaragaramo, ahubwo umutoza akaba yahisemo guha amahirwe umusore ukiri muto witwa Murangwa Nelson ukinira Rayon Sport Volleyball Club.

N’ubwo ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino myinshi ya gicuti, umutoza wayo Paul Bitok avuga ko atanyuzwe 100% n’imyiteguro ikipe ye yagize, kuko ngo atigeze yitoreza ku makipe akomeye cyane ari ku rwego rwa Cameroun cyangwa Algeria, nk’amwe mu makipe akomeye azaba ahanganye nayo.

Muri gahunda y’imyitozo y’ikipe y’igihugu hari harimo gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Kenya ndetse n’amakipe yaho arimo izitwa GSU na Prisons, ariko ku munota wa nyuma ntibyakunda.

Nyuma yo kubona ko kujya gukina imikino ya gicuti muri Kenya bitazakunda, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda-FRVB, ryari ryafashe icyemeze cyo kuzohereza ikipe y’igihugu muri Cameroun hakiri kare ngo imenyere ikirere cyaho inahakina imikino ya gicuti, ariko nabyo ntibyakunze.

Ikipe y’u Rwanda izagahuruka ku wa kabiri, ikazatangira imikino ku wa kane tariki 13/2/2014, ikina na Algeria. Ku wa gatanu tariki 14/2/2014, u Rwanda ruzakina na Cameroun izaba iri imbere y’abakunzi bayo, bucyeye bwaho ku wa gatandatu u Rwanda rukine na Gabon, rukazasoreza kuri Nigeria ku cyumweru tariki 16/2/2014.

Ikipe izaba iya mbere muri iryo tsinda niyo izabona itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne kuva tariki ya 31/8/2014.

Dore abakinnyi 12 bazajya muri Cameroun n’amakipe basanzwe bakinamo: Yakan Guma Laurence (Etoile Sportive de Setif- Algeria), Mukunzi Christophe-Kapiteni w’ikipe (El Fanar-Algeria), Murangwa Nelson (Rayon Sport VC), Ndamukunda Flavien ( yahoze akina muri INATEK, ubu nta kipe afite).

Hari kandi Tuyishimire Eugène (Rayon Sport VC), Musoni Fred (Rayon Sport VC), Kwizera Pierre Marshall (INATEK), Mutabazi Bosco ( APR VC), Kagimbura Hervé ( INATEK), Muyango Theodore ( APR VC), Ntagengwa Olivier (Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye) na Mutuyimana Aimable (APR VC).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka