Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U21 izerekeza muri Turukiya kwitegura igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 21, ku wa kabiri tariki 06/08/2013 izerekeza mu gihugu cya Turukiya, mu rwego rwo kwitegurirayo imikino y’igikombe cy’isi kizahabera kuva tariki 22/08/2013.

Iyi kipe yabonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi imaze kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika, izerekeza muri Turukiya hakiri kare kugirango imenyere ikirere nk’uko twabitangarijwe na Hatumimana Christian, ushinzwe ibya Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Hatumimana avuga ko iyo kipe izakina imikino myinshi ya gicuti aho muri Turukiya mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira. Uretse ikipe y’igihugu ya Canada nayo izajya muri Turukiya hakiri kare ikaba ishobora kuzakina n’u Rwanda imikino ya gicuti, ngo ntabwo andi amakipe bazakina nayo aramenyekana.

Aha ikipe y'u Rwanda ya Volleyball U21 imaze kwegukana umwanya wa gatatu muri Afurika.
Aha ikipe y’u Rwanda ya Volleyball U21 imaze kwegukana umwanya wa gatatu muri Afurika.

Mu gikombe cy’isi, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda rya gatatu, ririmo Reta zunze ubumwe za Amerika, Canada na Tuniziya.

Iyi kipe itozwa na Paul Bitok igiye kujya mu gikombe cy’isi, nyuma ya barumuna babo batarengeje imyaka 19, baheruka mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri Kamena uyu mwaka.

Gusa n’ubwo nayo yabanje kujya kwitoreza muri Turukiya, iyo kipe yatozwaga na Jean Marie Nsengiyumva ntabwo yitwaye neza kuko yabaye iya nyuma mu itsinda ryarimo Finland, Uburusiya, Iran n’Ubufaransa, ndetse no mu gushaka imyanya myiza (classification matches), u Rwanda ntabwo rwabonye intsinzi n’imwe.

Tuniziya yatwaye igikombe cya Afurika izaba iri mu itsinda rimwe n'u Rwanda mu gikombe cy'isi.
Tuniziya yatwaye igikombe cya Afurika izaba iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu gikombe cy’isi.

Volleyball y’u Rwanda yagize ibihe byiza muri uyu mwaka, aho amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 19, mu batarengeje imyaka 21 ndetse no mu batarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore muri Volleyball yo mu mucanga (Beach Volleyball), zabonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi, gusa izamaze kujyayo ntabwo zitwaye neza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka