Volley U23: U Rwanda ruratangira guhatanira kujya mu gikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatanu iratangira imikino y’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Misiri. Iyi mikino kandi niyo izamenyekaniramo amakipe y’Afurika abiri azitabira igikombe cy’isi kizabera muri Brazil.

Nyuma y’iminsi yari imaze yitoreza mu bihugu by’Abarabu, iyi kipe itizwa n’Umunyakenya Paul Bitoke iratangira ikina na Libya mbere yo gukina imikino ibiri irukomereye ya Misiri na Tuniziya, maze ruzasoreze kuri Marooc.

Ikipe y'igihugu yakoreye imyitozo ku kibuga iri bukinireho.
Ikipe y’igihugu yakoreye imyitozo ku kibuga iri bukinireho.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21, yari yashoboye gukura umwanya wa gatatu mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje iyo myaka yari yabereye muri Tuniziya mu mwaka ushize ndetse ishobora kuza imbere y’ibihugu nka Marooc, Algeria na Libya bazaba bari kumwe uyu mwaka.

Dore uko imikino yose iteganyijwe:

Kuwa gatanu tariki 7/11

Rwanda vs Libya

Egypt vs Algeria

Morocco vs Tunisia

Ku wa gatandatu tariki 8/11

Rwanda vs Tunisia

Algeria vs Morocco

Libya vs Egypt

Ku cyumweru tariki 9/11

Egypt vs. Rwanda

Morocco vs Libya

Tunisia vs Algeria

Umutoza Bitok (hagati) Team Manager Gertrude(ibumoso) n'uyoboye delegasiyo Ribanje9iburyo) ngo biteguye kugeza u Rwanda aheza.
Umutoza Bitok (hagati) Team Manager Gertrude(ibumoso) n’uyoboye delegasiyo Ribanje9iburyo) ngo biteguye kugeza u Rwanda aheza.

Ku wa mbere tariki 10/11- icyiruhuko

Ku wa kabiri tariki 11/11

Rwanda vs Algeria

Libya vs Tunisia

Egypt vs. Morocco

Kuwa gatatu tariki 12/11

Rwanda vs Morocco

Tunisia vs. Egypt

Algeria vs Libya

Jado DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka