Rwanda Revenue yageze 1/2 mu gikombe cy’Afurika
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatsinze Shams yo mu Misiri maze ihita ibona itike yo gukina 1/2 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisa
Mu mukino utari woroshye na gato, ikipe ya Rwanda Revenue Authority ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’abagore, iyi kipe ije gutsinda iyi kipe yo mu Misiri amaseti atatu kuri imwe.
- Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatsinze Shams ya Misiri
Ikipe ya Rwanda Revenue niyo yabanje gutsinda iseti ya mbere ku manota 25-21, iza gutsindwa iya kabiri ku manota 25-10, Rwanda Revenue iza gutsinda iya 3 bigoranye ku manota 29-27, maze iseti ya kane Rwanda revenue iza kuyitsinda ku manota 25-18.
Uku niko byari byifashe mu mukino wo kuri uyu wa kane
Nyuma yo gukora aya mateka yo kuba ari yo kipe ya mbere y’abakobwa mu Rwanda igeze murii 1/2 mu gikombe cy’Afurika,iyi kipe ya Rwanda Revenue izahura muri 1/2 n’ikipe itoroshye ya Al Ahly yo mu Misiri nayo ku i Saa kumi z’amanywa, mu gihe Saa kumi n’ebyiri Carthage ikina na Pipeline .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|