Rwanda Revenue irasabwa gutsinda rimwe ngo yerekeze 1/4

Ikipe ya Rwanda Revenue authority irasabwa gutsinda umukino umwe ikerekeza muri 1/4 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia

Ikipe ya Rwanda Revenue authority ihagarariye u Rwanda yaraye itsinzwe umukino wayihuje n’ikipe ya Carthage yo muri Tunisia, umukino warangiye Carthage itsinze itsinze ku maseti 3-0 ( 25-18,25-15,25-07).

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority ihagarariye u Rwanda
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority ihagarariye u Rwanda

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino,iyi kipe irasabwa gutsinda umukino usoza amajonjora izakina na NDEJJE yo muri Uganda kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Mata 2016 guhera i saa munani z’amanywa, maze bikayiha itike yo kwerekeza muri 1/4 cy’irangiza.

Ikipe ya Carthage yari mu rugo ntiyoroheye Rwanda Revenue
Ikipe ya Carthage yari mu rugo ntiyoroheye Rwanda Revenue

Ikipe ya Rwanda Revenue authority yari yatsinze umukino wa mbere wo muri iri tsinda ku wa Gatandatu taliki ya 23/04/2016, ubwo yatsindaga RRA ikipe Mechaal Bejaia yo muri Algeria amaseti 3-1 (21-25, 19-25, 25-17, 18-25)

Rwanda Revenue mu mukino wayihuje na Carthage
Rwanda Revenue mu mukino wayihuje na Carthage

Iki gikombe kigizwe n’amakipe 17 agabanyije mu matsinda ane,naho imikino yo biteganijwe ko itangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/04/2016 kikazarangira taliki ya 30/04/2016

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka