Ngororero Volleyball Club yivanye mu marushanwa kubera amikoro

Nyuma y’umwaka umwe gusa mu karere ka Ngororero havutse ikipe y’umupira w’intoki Ngororero Volley Ball Club, ndetse ikanakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, iyi kipe ubu yikuye mu marushanwa ndetse ntigikora ahanini bitewe no kutagira amikoro.

Iyi kipe ngo yavutse ishinzwe n’umukozi w’ikigo cy’urubyiruko cyo mu mumurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero (Centre des Jeunes de Kabaya), maze banayandikisha mi cyiciro cya mbere aho bari bizeye ubufasha bw’akarere ndetse n’inkunga zisanzwe zikoreshwa n’icyo kigo.

Icyakora, ibyo siko byagenze kuko uwo mukozi wari ushinzwe iyo kipe yahinduye imirimo akajya mu mahanga ndetse n’akarere ntikabashe kubonera iyo kipe amafaranga yo gukoresha.

Umuyobozi ushinzwe siporo mu karere ka Ngororero Osée Twayigize avuga ko kuba iyo kipe itaremejwe n’inama njyanama y’akarere nk’igomba kwitabwaho nako, bitoroshye kuba akarere kayibonera inkunga yo gukoresha.

Kuvuka kw’ikipe ya volleyball mu karere ka Ngororero byari byafashwe nk’intangiriro yo kwigaragaza mu mikino ku rubyiruko rwo muri aka karere ubusanzwe katarangwamo imikino uretse mikeya ikinirwa mu mashuri, nyamara bivugwa ko hari abafite impano zitandukanye.

Uguhagarara kw’iyi kipe bije bikurikira ishyirahamwe ry’urubyiruko rugamije guteza imbere siporo (Ngororero Sport Association) nayo yahagaze itageze ku nshingano zayo kubera ahanini kubura ubufasha n’abayitera ingabo mu bitugu mu gukwirakwiza ibikorwa biteza imbere siporo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka