Muri “Playoffs” INATEK na Rayon Sports zatsinzwe umukino umwe APR na Kirehe zitsindwa ibiri

Imikino ya Kamarampaka“Playoffs” ya Volleyball ihuza amakipe ane yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona kuri iki cyumweru tariki 05 Nyakanga 2015 yabereye mu karere ka Kirehe birangira amakipe yose uko ari ane atakaje amanota.

Imikino ibiri ya mbere hari uwahuje Kirehe V.C na Rayon Sports VC undi uhuza INATEK V.C na APR V.C

Kirehe V.C niyo yakiriye icyiciro cya mbere cya Playoffs
Kirehe V.C niyo yakiriye icyiciro cya mbere cya Playoffs

Rayon Sports ikunze gutsinda Kirehe ni nako byagenze ubwo yatsindaga sets 3-0 nubwo Kirehe V.C yihagazeho muri sets zose kuko yatsindwaga ari mu manota makumyabiri. Iseti ya mbere 25-20 iya kabiri 25-20, iya gatatu 26-24.
Ku kindi kibuga INATEK V.C yatsinze APR V.C iyirusha cyane kuri sets 3-0 iya mbere ku manota 25-19, iya kabiri 25-18, iya gatatu 25-17.

Ngo Rayon Sports ni ikipe ishobora Kirehe
Ngo Rayon Sports ni ikipe ishobora Kirehe

Hakurikiye ho umukino wahuje APR V.C na Rayon Sports V.C undi uhuza INATEK V.C na Kirehe
Nyuma yo gutsindwa na INATEK, APR yaje yariye karungu ishaka kwihorera kuri Rayon Sports zisanzwe zihanganye birayihira.

APR yinjiye mu kibuga izi ko igiye kwisasira Kirehe ariko biranga
APR yinjiye mu kibuga izi ko igiye kwisasira Kirehe ariko biranga

Rayon Sports niyo yabanje iseti ya mbere ku manota 25-22, amaseti yakurikiyeho APR yihariye umukino itsinda Rayon Sports ku manota 25-12; 25-22; 25-23 mu gihe na INATEK yakomeje kwitwara neza itsinda Kirehe sets 3-0, ku manota 25-22 ; 25-18; 25-20.

APR yarushije Rayon Sports ku buryo bugaragara
APR yarushije Rayon Sports ku buryo bugaragara

Imikino ya nyuma yaranzwe n’itungurana rikomeye aho amakipe yahabwaga amahirwe yatsinzwe.

INATEK yari imaze gutsinda imikino ibiri yahuye na Rayon Sports ifite intego yo kuyitsinda ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota iyirusha, Rayon Sport yayibereye ibamba iyitsinda sets 3-1, ku manota 25-20; 25-22; 17-25; 25-23;

INATEK yifuzaga gutsinda Rayon Sports ngo igabanye ikinyuranyo cy'amanota birayangira
INATEK yifuzaga gutsinda Rayon Sports ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota birayangira

Mu gutungurwa kwa INATEK ni nabyo byabaye kuri APR yari yifitemo icyizere cyo gutsinda Kirehe ngo isatire ikipe ziyiri imbere ariko Kireye iyikubita seti 3-1, ku manota 26-24; 21-25; 25-19; 25-21.

Nyuma y’imikino abatoza bavuze uko babonye icyiciro cya mbere cya Playoffs. Ntawangundi Dominique wa INATEK yavuze ko atishimiye uko bamwe mu bakinnyi be bitwaye. Ati“ twagombaga gutsinda imikino yose Rayon sport iradutsinze, Paseri ntabwo yakurikije ibyo namusabye kandi ikiba kituzanye ni ugutsinda ikipe ituri imbere none biranze ubu tugiye gutegura imikino itaha”.

Ku mukino wa Rayon Sports na APR abafana bakubise baruzura
Ku mukino wa Rayon Sports na APR abafana bakubise baruzura

Fidèle Nyirimana utoza Rayon Sports yavuze ko urwego bagezemo hakora imibare ati“ biba bikomeye kuza hano kuri iri zuba ukahakura inota ubu iyi mikino turimo ni imibare uzarangara azasigara, icyo tugomba gukora ni ugutsinda uwo duhanganye, twiteguye kwitwara neza”.

Ku kibazo cyo kudahemba abakinnyi umutoza Nyirimana yavuze ko kiriho ariko ko bavuganye n’ubuyobozi ko bahembwa bitarenze icyumweru ati“ ndabazi ni abagabo ntabwo bazica gahunda batubwiye”.

Isibo Cassius utoza Kirehe V.C yavuze ko gutsinda APR atari ubwa mbere ati“si ubwa mbere dutsinda APR ikipe itugora ni Rayon Sports kandi turakomeza twitegure neza natwe amahirwe y’igikombe turayafite”.

Mutabazi Bonny wari Kapiteni wa APR yagize ati“ibanga ryo gutsinda Rayon Sports ni kwaguhangana gusanzwe, imbaraga zose twazimariyemo gusa tubabajwe no gutakaza indi mikino, turacyafite icyuho cya Yakan Guma Lawrence na Ndamukunda Flavien kuko ni abakinnyi bakomeye”.

Muri iyi mikino ya Playoffs amakipe uko ari ane azakira iyo mikino, ubutaha hakaba hatahiwe INATEK. Buri mukino ikipe itsinze ihabwa amanota atatu yiyongera ku manota ya shampiyona igize menshi niyo itwara igikombe.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka