KVC na RRA zegukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel

Mu irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka uwahoze ari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare, Padiri Kayumba Emmanuel, ryabaye ku mu mpera z’icyumweru gishize, Amakipe ya Kigali Basketball Club ( KVC) mu bagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu bagore nizo zegukanye ibikombe.

Muri iryo rushanwa ngarukamwaka ryabereye mu karere ka Huye, ikipe ya KVC yarigarageje cyane kuva mu majonjora kugeza ku mukino wa nyuma, aho yatsinze Rayon Sport Volleyball Club amasti 2-1 (25-22, 17-25, 25-22).

KVC yari yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda Lycée de Nyanza amaseti 2-0 (25-23, 25-16), naho Rayon Sport Volleyball Club isezerera APR Volleyball Club iyitsinze nayo amaseti 2-0 (25-7, 25-18), muri ½ cy’irangiza.

Mu bagore aho iryo rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryari ryitabiriwe n’amakipe atatu; Rwanda Revenue Authority, Ruhango Volleyball club na Tout-Age ya Huye.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority(RRA) niyo yegukanye igikombe mu bagore.
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority(RRA) niyo yegukanye igikombe mu bagore.

Ayo makipe uko ari atatu yahuye hagati yayo, maze Rwanda Revenue iyatsinda yose, ihita ihabwa igikombe kuko ariyo yagize amanota menshi kurusha ayandi.

Mu rwego rw’abagabo, iryo rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kane, ryitabiriwe n’amakipe 10, andi atanu yari yameye kwitabira yisubiraho ku munota wa nyuma.

Amakipe yitabiriye iryo rushanwa mu bagabo ni APR, KVC, Kaminuza y’u Rwanda isham rya Huye, Groupe Scolaire Officiel de Butare, Petit Seminaire de Karubanda, College Christ Roi, Lycee de Nyanza, Rayon Sports, Tout-age na GS Saint Philippe Nelli ya Gisagara.

Umuyobozi w’urwunge rw’Amashuri rwa Butare, Padiri Rwirangira Pierre Céléstin, avuga ko irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze neza n’ubwo hari amakipe yavuye mu irushanwa ku munota wa nyuma, ariko ngo yizeye ko umwaka utaha amakipe azaba menshi ndetse n’ibihembo bikiyongera.

Rayon Sport Volleyball Club yatsinzwe na KVC ku mukino wa nyuma.
Rayon Sport Volleyball Club yatsinzwe na KVC ku mukino wa nyuma.

Amakipe yabaye aya mbere yahawe ibikombe ndetse n’imipira ya Volleyball yo gukina. Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ryatangiye mu mwaka wa 2010, nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana.

Padiri Kayumba yibukwa ahanini kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere umukino wa Volleyball, dore ko benshi mu bakinnyi bakina mu makipe ya Volleyball mu Rwanda ndetse no mu byiciro bitandukanye by’ikipe y’igihugu banyuze mu rwunge rw’Amashuri rwa Butare yayoboye gihe kirekire mbere yo kwitaba Imana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka