Jean Luc Ndayikengurukiye na Peter Kamasa mu bakinnyi b’Umubano Blue Tigers

Nyuma y’imyaka itanu idakina Shampiyona ya Volleball maze ikaza kugaruka mu mwaka wa 2014, ikipe y’Umubano Blue Tigers yamaze gutangaza abakinnyi izifashisha mu mwaka wa 2015.

Nyuma yo kurangiza Shampiyona iri ku mwanya wa 5, ikipe y’Umubano Blue Tigers (UBT) yongeye kuza mu makipe azitabira irushanwa ndetse ikaba yariyongereyemo amaraso mashya.

Bamwe mu bakinnyi bashya bari muri iyi kipe hagaragaramo umukinnyi Ndayikengurukiye Jean Luc wamenyekanye cyane mu makipe nka KVC ndetse yanatoje amakipe arimo na Rwanda Revenue mu bakobwa.

Mu bandi bakinnyi harimo Peter Kamasa usanzwe ari umunyamakuru w’imikino wa The New Times, abakinnyi nka Ignace Kabandana na Ngoga Alain bamenyekanye mu ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse n’umukinnyi akaba n’umutoza wayo Elie Mutabazi.

Mutabazi Elie, umukinnyi akaba n'umutoza wa UBT.
Mutabazi Elie, umukinnyi akaba n’umutoza wa UBT.

Ikipe y’Umubano Blue Tigers yashinzwe mu mwaka w’1999 nyuma iza guhagaragara mu mwaka wa 2009, aho yaje kugaruka mu mwaka wa 2014.

URUTONDE RW’ABAKINNYI BAZAKINIRA UBT UYU MWAKA

1. Rubayita Cesar
2. Ngoga Alain
3. Mutabazi Elie
4. Kamasa Peter
5. Ndayikengurukiye Jean Luc
6. Nsengiyumva Abouba
7. Nkurunziza Charles
8. Habonimana Charles
9. Safari Faysal
10. Gatera Honoré
11. Shema Pierre
12. Hatungimana Jean Claude
13. Karigirwa Régis
14. Shyaka Honoré
15. Bayiringire Bosco
16. Mbabazi B. Jackson
17. Hakizimana Jacques
18. Kabandana Ignace
19. Akimana Olivier

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka