Ikiganiro na Akumuntu Kavalo Patrick wakundishijwe Volleyball na mukuru we

Akumuntu Kavalo Patrick wizihiza isabukuru y’imyaka 28 kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, yavuze ko mukuru we Ndamukunda Flavien ari we wamukundishije umukino wa Volleyball bakina bombi.

Kavalo Patrick arizihiza imyaka 28 avutse
Kavalo Patrick arizihiza imyaka 28 avutse

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2020 ku murongo wa telephone, yavuze ko umuryango we ari kimwe mu byamukundishijishe umukino wa volleyball.

Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe, ni umugisha kandi ni ugushimira Imana ndetse n’umuryango mugari wa Volleyball”.

Kavalo Patrick (ubanza ibumoso) na Flavien Ndamukunda bakinnye Volleyball yo ku mucanga
Kavalo Patrick (ubanza ibumoso) na Flavien Ndamukunda bakinnye Volleyball yo ku mucanga

Kigali Today: Uyu munsi wujuje imyaka ingahe?

Kavalo Patrick: Uyu munsi nujuje imyaka 28

Kigali tTday: Ni iki wishimira nk’umukinnyi wa volleyball?

Kavalo Patrick: Nk’umukinnyi wa Vollyebll, nishimira urwego maze kugeraho, by’umwihariko nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu, numva nta gishidikanya ko ikipe yahamagawe ntayirimo, nk’umukinnyi ni cyo yishimira, haba muri volleyball yo munzu ndetse na Volleyball yo ku mucanga (Beach volleyball).

Kagali Today: Urugendo rwawe muri volleyball rwatangiye ryari?

Ndamukunda Flavien (ubanza iburyo) ni we wakundishine Kavalo Patrick volleyball
Ndamukunda Flavien (ubanza iburyo) ni we wakundishine Kavalo Patrick volleyball

Kavalo Patrick: Urugendo rwanjye rwatangiye nkiri muto mu mashuri abanza, ‘byumwihariko nawukundishijwe na bakuru banjye bakinaga Volleyball, umwe muri bo ni Flavien Ndamukunda waje kuzamuka muri bo agakina shampiyona ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu, navuga ko ari we watumye nkunda volleyball kurushaho.

Kigali Today: Ni ryari watangiye gukina shampiyona?

Kavalo Patrick: Mu mwaka wa 2010 kugeza 2011, ni bwo natangiye gukina shampiyona mu ikipe yahoze yitwa KIE (Kigali Institute of Education), 2012 nerekeje muri INATEK yahinsutse UNIK (University of Kibungo), aho nakinnye imyaka ibiri, 2014 nerekeje muri Lycée de Nyanza, 2015-2016 nasubiye muri INATEK, 2017 nerekeje muri Gisagara VC, 2018 nerekeje muri UTB, mu mwaka wa 2019 ngaruka muri Gisagara VC ari naho ngikinira uyu munsi.

Kigali Today: Ni irihe banga ryawe muri ayo makipe yose wakiniye?

Kavalo Patrick: Mu by’ukuri nta rindi banga uretse kubaha abatoza n’inama zabo, inama za mukuru wanjye Flavien Ndamukunda, inama z’umuryango n’inshuti ndetse no gukora cyane.

Kigali Today: Ese shampiyona 2019-2020 yaba ari imwe mu zikomeye umaze gukina?

Kavalo Patrick: Yego ni yo. Muri volleyball ni gake wabona amakipe ane ahanganye kandi yose ari ku rwego rwo kuba yatsindana hagati yayo, navuga ko iyi shampiyona ikomeye cyane kuko buri kipe ifite intego z’igikombe ari na byo bituma abakinnyi tubona akazi kenshi.

Kigali Today: Kugaruka kw’abakinnyi babigize umwuga mu Rwanda harri aho bihurira no gukomera kwa shampiyona?

Kavalo Patrick: Navuga ko n’icyo kirimo kuko abakinnyi benshi baragarutse, gusa navuga ko ubuyobozi bw’amakipe bwongeye amafaranga abantu babigira nk’akazi, gusa kugaruka kw’abakinnyi bakinaga hanze na byo byongereye ugukomera k’umukino.

Kigali Today: Gusubira kwawe muri Gisagara VC byavugishije abantu amagambo menshi, bamwe bati ‘usubiyeyo kubera ko Nyirimana Fidele wari uhawe akazi ko gutoza UTB VC mwaba mutumvikana’ hari aho byaba bihuriye?

Kavalo Patrick: Oya! Ibyo bintu abantu babimbaza kenshi, iyo ikintu kibaye abantu benshi batakiteze ntabwo byabura kuvugwa.

Nasubiye i Gisagara kuko ari mu rugo, navuga ko nagiye gutanga umusanzu kuko abakinnyi benshi bari bamaze kugenda. Kuri Fidele navuga ko nta kibazo mfitanye na we kuko mu kipe y’igihugu twahuriyemo kenshi ndi umukinnyi we ari umutoza wungirije, navuga ko ibyo ari abantu baba bashaka gushyushya urugamba.

Kigali Today: Ese urabona uyu mwaka Gisagara VC ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe cya shampiyona?

Gukora cyane no kubaha amabwiriza y'abatoza ibanga rya Kavalo umaze imyak 10 akina Volleyball
Gukora cyane no kubaha amabwiriza y’abatoza ibanga rya Kavalo umaze imyak 10 akina Volleyball

Kavalo Patrick: Gisagara ni ikipe ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe. Shampiyona yahagaze tuyoboye urutonde, dusigaje umukino wa REG VC tukabona kwinjira mu rugendo rwa kamarampaka (Playoffs).

Kigali Today: Volleyball yo ku mucanga gahunda ni iyihe?

Kavalo Patrick: Intego kwari ugushaka itike y’imikino olempike. Ku mugabane wa Afurika twari tumaze kugera ku rwego rwo guhatana ndetse no gutsinda, Flavien Ndamukunda na Ntagengwa Olivier ni abakinnyi banyinjije muri beach volleyball buri wese namwigiyeho byinshi.

Kigali Today: Muri iyi minsi Coranavirus yatumye abantu badasohoka wowe uri gukora iyihe myitozo?

Kavalo Patrick: Muri iyi minsi ndi gusimbuka umugozi, ngaterura ibiremereye (artere), gukora pompaje ndetse n’indi myitozo ituma nkomeza gukomera.

Kigali Today: Ni ubuhe butumwa wagenera abakinnyi ndetse n’abakunzi ba Volleyball?

Kavalo Patrick: Ubutumwa natanga ni ugufata Covid-19 nk’icyorezo gikomeye kandi gihangayikishije isi, gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba volleyball kubaha amabwiriza ya Leta, bakagira isuku bakaraba intoki kenshi, kutagira ingendo zitari ngombwa kugira ngo tuzahurire ku bibuga bya volleyball twishimane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka