Gicumbi irakira shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga mu mpera z’iki cyumweru
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru taliki ya 11 na 12 mu karere ka Gicumbi ho mu majyaruguru y’urwanda harabera shampiyona ya volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) agace ka gatatu (Phase 3).

Aka gace ni kamwe mu duce tugize shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka muri shampiyona ya volleyball y’abafite ubumuga aho igenda ibera mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kwegereza imikino y’abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu.
Shampiyona yuyu mwaka yitabiriwe n’amakipe yiganjemo ay’uturere aho hitabiriye amakipe 29 yose hamwe.

Muri uyu mwaka w’imikino amakipe y’abagabo yitabiriye ni 19 mu gihe amakipe y’abagore yitabiriye arI 10 naho agace gaheruka ka kabiri (Phase 2) ko kakaba karabereye mu karere ka Huye mu nzu y’imikino ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Amakipe y’abagabo ategerejwe i Gicumbi ni GISAGARA, GASABO, MUSANZE, RUBAVU, RUSIZI, KICUKIRO, KARONGI, RUHANGO, BURERA, RUTSIRO, NYAMASHEKE, NGOMA, NYAGATARE, GATSIBO, KAYONZA, MUHANGA ndetse na RULINDO.

Amakipe y’abagore ni BUGESERA, GICUMBI, MUSANZE, NYARUGENGE, RUBAVU, GAKENKE, RUHANGO, RULINDO, NYANZA ndetse na RUSIZI.
Tubibutse ko shampiyona y’umwaka ushize ya Sitting volleyball yegukanywe n’amakipe y’akarere ka Gisagara mu bagabo ndetse na Bugesera mu bagore.

Ohereza igitekerezo
|