Gasongo ashobora kuva muri Qatar akajya gukina muri Algeria

Umukinnyi wa Volleyball ukina nk’uwabigize umwuga Dusabimana Vincent uzwi cyane ku izina rya ‘Gasongo’, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye n’ikipe yo muri Qatar, ari mu biganiro n’amakipe yo muri Algeria ashaka ko azayakinira muri shampiyona itaha.

Dusabimana ukina mu ikipe y’u Rwanda ya Volleyball avuga ko nyuma y’imvune yagiriye muri Qatar, amasezerano ye batayongereye, bivuze ko ubu arimo gushaka ikipe nshya azakinira.

Mu kiganiro twagiranye ubwo yajyaga mu myitozo kuri Stade Amahoro, Dusabimana wamenyekaniye cyane muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, yadutangarije ko yamaze gukira neza imvune, ubu arimo kwihata imyitozo kugirango ikipe iyo ariyo yose izamugura azayigirire akamaro.

Dusabimana mu mwambaro w'ikipe y'igihugu ( yambeye numero 6).
Dusabimana mu mwambaro w’ikipe y’igihugu ( yambeye numero 6).

Nyuma y’uko amakipe menshi yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze amenyeye ko Dusabimana atazasubira muri Qatar, arimo kumushaka kugirango ayakinire.

Muri ayo makipe harimo INATEK yo mu Rwanda ndetse akaba anaherutse kuyikinira mu irushanwa ryahuje amakipe yo mu karere ryabereye muri Uganda, maze INATEK ikanegukana igikombe. Ngo hari kandi n’amakipe yo mu Bufaransa ndetse no muri Algeria.

Dusabimana avuga ko aho aha amahirwe cyane ari muri Algeria ariko byanze ngo yanakina mu Rwanda. “Amakipe anshaka ni menshi ariko buriya kwemera kuzakinira ikipe ubanza kureba neza niba ibyo mwumvikanye bizashoboka, ukanareba inyungu zawe nk’umukinnyi mbere yo gufata icyemezo.

Dusabimana Vincent 'GAsongo' ashobora kwerekeza muri Algeria.
Dusabimana Vincent ’GAsongo’ ashobora kwerekeza muri Algeria.

Kugeza ubu hari amahirwe menshi y’uko nakwerekeza muri Algeria kuko hari abatoza baho tumaze iminsi tuvugana, ariko kandi mu gihe bitagenze neza, nanakina mu Rwanda nta kibazo kuko naho amakipe anshaka ni menshi”.

Dusabimana yari amaze umwaka akinira ikipe yitwa An-Aghallfa Sports Club muri Qatar. Iyo shampiyona ya Qatar kandi yanakinwagano na bagenzi be b’abanyarwanda Mukunzi Christophe wakinaga mu ikipe yitwa Al-Arabi Sports Club, ndetse na Sibomana Placide Madson bose uko ari batatu bakaba bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Gasongo aramutse agiye muri Algeria byaba ari ubwa kabiri agiye gukinayo nyuma ya 2012 ubwo yakinaga mu ikipe yitwa Etoile Sportive de Setiff mbere gato y’uko yerekeza muri Qatar.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka