APR na RRA zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Volleyball

Ikipe ya APR Volleyball Club mu bagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu bagore, zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kwitwara neza zigatsinda amakipe zihanganye mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 10/5/2014.

Mu bagabo, shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa karindwi, i Ngoma APR VC yari yakinnye na INATEK zihanganye kuko iri ku mwanya wa kane ndetse na GS Saint Joseph, maze izitsinda zose amaseti 3-0 kandi izirusha.

Iyo ntsinzi ya APR VC yatumye ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere, gusa Rayon Sport Volleyball Club iri ku mwanya wa kabiri, ikomeje kuyotsa igitutu kuko nayo yitwaye neza ubwo yatsindaga Umubano Blue Tigers (UBT) n’Urwunge rw’amashuri rwa Butare-Indatwa (GSOB), zombi izitsinda amaseti 3-0 mu mikino yabereye i Huye.

KVC nayo ikomeje kwitwara neza muri uyu mwaka, yashimangiye umwanya wa gatatu ubwo yari imaze gutsinda Rusumo High school 3-0, ikurikizago gutsinda Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye nayo amaseti 3-0 mu mikino yabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Indi mikino y’umunsi wa karindwi yabereye mu Ngororero, Kirehe yahatsindiye Seminari ntoya ya Karubanda amaseti 3-0, inatsinda Ngororero amaseti 3-0.

APR Volleyball Club irashaka gutwara igikombe yabuze umwaka ushize ubwo yatsindwaga na Kaminuza y'u Rwanda ku mukino wa nyuma.
APR Volleyball Club irashaka gutwara igikombe yabuze umwaka ushize ubwo yatsindwaga na Kaminuza y’u Rwanda ku mukino wa nyuma.

Nyuma ya APR VC, Rayon Sport VC, KVC na INATEK ziri ku isonga, ku mwanya wa gatanu hari GS Saint Joseph Kabgayi igakurikirwa na Rusumo High School, Lycee de Nyanza, Kirehe VC, Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye n’Umubano Blue Tigers.

Ku mwanya wa 11 hari Seminari ntoya ya Karubanda, ikurikiwe na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’Uburezi rya Kigali, College Christ Roi, Urwunge rw’amashuri rwa Butare-Indatwa na Ngororero Volleyball iri ku mwanya wa 15 ari nawo wa nyuma.

Mu bagore ho, bitewe n’uko amakipe ari makeya, bamaze kugera mu mikino ya ‘Play off’ isoza imikino ya shampiyoan ibanza, igahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona.

Rwanda Revenue Authority ikomeje kuza ku isonga nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona, yanagera muri ‘Play off’ ikagaragaza ko ishaka gutwara igikombe cya shampiyoan uyu mwaka.

RRA na APR iyo zahuye biba ari ibicika ariko ku wa gatandatu RRA niyo yatahanye intsinzi.
RRA na APR iyo zahuye biba ari ibicika ariko ku wa gatandatu RRA niyo yatahanye intsinzi.

Mu mikino ya nyuma ya ‘Play off’ mu bagore yakinwe ku wa gatandatu tariki 10/5/2014, Rwanda Revenue yatsinze mukeba wayo APR VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.

Mbere y’uko ayo makipe yihariye ibikombe bya Volleyball mu Rwanda muri iki gihe akina umukino wa nyuma, yabanje kunaniranwa kuko habanje gukina imikino ibiri, umwe APR iwutsinda ku maseti 3-2, undi RRA iwutsinda ku maseti 3-2 nayo.

Gutsinda kwa RRA byatumye ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 28, ikaba irusha APR VC ya kabiri amanota ane.

Ku mwanya wa gatatu hari Ruhango Volleyball Club n’amanota 20, mu mukino ya play off ikaba yaratsinze Saint Aloys Rwamagana amaseti 3-1, 3-0 GS mu mikino ibiri yahuje ayo makipe.

GS Saint Aloys yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 16, igakurikirwa n’andi makipe atarakinnye Play off nka IPRC Kigali, Lycee de Nyanza, GS Saint Joseph Kabgayi na Ngororero Volleyball Club.

Muri shampiyona y’umwaka ushize, igikombe cya shampiyona ya Volleyball mu bagabo cyari cyagukanywe na Kaminuza y’u Rwanda imaze gutsinda APR VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, naho mu bagore cyegukanywe na APR VC itsinze RRA amaseti 3-1 ku mukio wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka